Amakuru

Nyanza: Inama Njyanama y’Akarere yahagaritse Ntazinda Erasme ku nshingano 

Inama Nyanama y’Akarere ka Nyanza yahagaritse Ntazinda Erasme wari Umuyobozi wako imushinja kutuzuza inshingano yari yaratorewe imusimbuza Visi Meya ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere nk’uko biteganywa n’amategeko.

Mu nteko rusange y’inama nyanama idasanzwe yateranye kuri uyu wa 15 Mata 2025, niho hafatiwe umwanzuro wo guhagarika Meya Ntazinda kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.

Ntazinda Erasme yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.

Mbere yo kuyobora Nyanza, yari Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports ya Volleyball. Kuri ubu, uyu mwanya yawusimbuweho by’agateganyo n’uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button