Nyamasheke:Wa musirikare warashe abaturage yakatiwe gufungwa burundu
Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sergeant Minani Gervais ushinjwa kwica abantu batanu abarashe, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.
Ni imyanzuro y’Urubanza yasomwe kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2024, mu karere ka Nyamasheke aho uyu mugabo yakoreye ubu bwicanyi.
Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije ibyaba bitatu aribyo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuriye, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya Gisirikare.
Mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2024, Sergeant Minani Gervais, w’imyaka 39 y’amavuko, yarashe abaturage batanu aho bari mu kabari, bahita bapfa.
Aba baturage ni abo mu karere ka Nyamasheke aribo Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44 na Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda avuga ko muri iryo joro ubwo Sgt Minani arasa aba bantu, yari yabanje gushyamirana na nyir’akabari, bapfa amafaranga yo kwishyura.