Amakuru

Nyamasheke:Umusaruro wabaye mucye kubera iyangirika ry’imiyoboro y’amazi

Nyamasheke:Barataka umusaruro mucye kubwo kwangirika kw’imiyoboro yuhira umuceri

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rujeberi giherereye mu mudugudu wa Rujeberi;akagari ka Higiro mu murenge wa Karengera ho mu Karere ka Nyamasheke barataka igihombo baterwa no gusenyuka kw’imiyoboro ikoreshwa ivomerera igihingwa cy’umuceri kiba cyatewe mu mirima yabo.

Ibi barabivuga mu gihe usanga nyirabayazana ari imiyoboro y’amazi ikoze mu buryo butajyanye n’igihe aho usanga abahinzi bifashisha amabuye gusa birwanaho kugirango umuceri wabo utuma ariko ibyo byose bikanaterwa n’umugezi wa Ntondwe wuzura ugatwara ya mabuye kubera ataba yubatse mu buryo bugezweho.
Mu baganiriye na Realrwanda.com bahamije ko bagomba gusaba akarere kakaza gutanga igishanga cyabo bubaka imiyoboro yabo kugirango ikomere dore ko ibikoresho byose bihari yaba umucanga;amabuye icyo baburaga ari asima.
Calixte Ntirandekura ni umuhinzi ufite imirima muri iyo fasi y’icyo gishanga;avuga ko ku bushobozi bwabo bakora ibyo bashoboye bagaterura amabuye bagakikikiza ku muferege amazi agatambuka ku mahirwe macye umugezi wa Ntondwe wakuzura ukabisenya byose.
Ati:
“Ku bushobozi bwacu ntacyo turakora;dufata amabuye tukayatenga amazi agatambuka;ariko imvura yagwa ugasanga amazi menshi asenye ya mabuye kubera kudakomera kwayo maze amazi agasubira mu ruzi;imirima yacu ikamera nko ku butayu.”
Yakomeje avuga ko akarere ka Nyamasheke ko kabafasha gusana iyo miyoboro izana amazi;igishanga kigahora gitoshye maze nabo bagahinga bizeye umusaruro.
Ati:
“Akarere ka Nyamasheke ni kadufashe katwubakire iyo miyoboro ibintu bizatuma amazi atabura bityo umuceri ntiwumve tukabona umusaruro uhagije kandi mwiza.”
Uwimana Bonaventure nawe uhinga muri icyo gishanga ntajya kure ya Calixte we avuga ko kuba imiyoboro idakoze bibatera igihombo gikomeye ku buryo iyo urwo ruzi rwuzuye hari igihe amazi aza ari menshi akabatwarira umuceri.
Yagize ati:
“Nibyo iyo uruzi rwuzuye ruzana amazi menshi;iyo ageze mu mirima aratwangiririza twaba tumaze guhinga akadutwara imbuto twateye;twaba turi mu isarura akadutwara umuceri wacu wariweze;urumva ni ikibazo.”
Akomeza avuga ko kandi iyo miyoboro iyo yubatswe neza;hari aho bafungira amazi uruzi rwuzuye bigatuma hadashobora kubaho iyangirika ry’umuceri uri mu murima yaba uwatewe cyangwa uwitegurwa gusarurwa.
Ati:
“Iyo hubatse neza haba hari reglage y’amazi ituma ataza ari meshi bigatuma azibirwa kugirango atangiza imbuto ziri mu mirima y’abahinzi.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Muhayeyezu Désire yavuze ko icyo gishanga cya Rujeberi giherereye mu murenge wa Karengera cyakorewe inyigo basanga amafaranga bafite atahita akora ibikorwa byose byo kucyubaka aruko baracyashaka ingengo y’imari ihagije kugirango cyubakwe.
Yagize ati:
“Abakozi b’akarere ka Nyamasheke bashinzwe ibishanga baragisuye babona ko ari ngombwa ko kibungwabungwa nkuko n’ibindi byabungabunzwe ;nyuma dusanga amafaranga ahari ari make tukaba turigushaka andi ahagije kugirango kibungabungwe mu buryo burambye.”
Abajijwe Ku kiraro gitandukanya umurenge wa Nyakabuye wo mu Karere ka Rusizi b’umurenge wa Karengera wo mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko hagiye kuganirwa kuri icyo kibazo n’impande zireba yaba akarere ka Rusizi n’Akarere ka Nyamasheke hagashakishwa uko cyasanurwa neza.
Ati:
“Turakorana n’Akarere ka Rusizi duhurira kuri icyo kiraro turebe uko cyasanurwa mu buryo burambye Kandi bwumvikanyweho.”  Nsengumuremyi Denis Fabrice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button