Amakuru

Nyamasheke:Kubura indangamuntu bibakoma mu nkokora ku kubona serivise

 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa  mu Cyato mu burengerazuba bw’u Rwanda baravuga ko badahabwa serivisi bitewe no kutagira ndagamuntu, bamaze imyaka isaga irindwi batarazibona bagasaba NIDA gukurikirana ikibazo cyabo.

Nshizimpumu Dancille atuye mu mudugudu wa Rutiritiri akagari ka Mutongo mu murenge wa amaze igihe kinini yifotoreje gufata indangamuntu ntayo arabona,avugako hari serivisi adahabwa ,ahora yizezwa n’ubuyobozi bw’umurenge ko izaza

ati”hashize igihe kirekire nifotoreje gufata indangamuntu ntayo ndabona, njya ku murenge bakambwira ko bagiye kundekararira nzagaruke hashira umwaka nkajya kurebako yaje, nta kintu nakimwe nagira kuko nta ndangamuntu mfite”. Nzigiye Claudine afite imyaka 30 atuye mu mudugudu wa Rutiriri mu kagari ka Mutongo mu murenge wa Cyato amaze imyaka 9 ategereje indangamuntu.

ati”twagiye kwifotoza mfite imyaka 17 abo twajyanye indangamuntu barazibona,mfite imyaka 30 njye ntayo ndabona nigeze mpabwa agapande k’itora kariho nomero nkajya nkagendana ,njyaga kuyishaka bakabwirako banshyize ku rutonde rw’abafotowe ngo ntegereze,
hari serivisi ntahabwa”.

 

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Cyato  yavuze ko abaturage bafite ibibazo by’indangamuntu aribenshi, nk’ubuyobozi bw’umurenge iyo hagize umuturage ubagana yujuje ibisabwa bamusabira indangamuntu bagategereza ibisubizo bya NIDA

ati”abaturage bafite ibi bibazo ni benshi hari uzana numero yifotorejeho wayishyira muri sisitemu ugasanga indangamuntu itarakozwe, mfata imyirondoroye nkandikira NIDA nkamuha ukwezi tugategerezako igisubizo, hari n’abaturage bacika intege zo gukomeza gukurikirana, duhora dukora ubukangurambaga tubabwira ibyiza byo kugira icyangombwa”.

Manago Dieudone ni umukozi ushinzwe ikorwa ry’indangamuntu mu kigo Cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) yatangaje bimwe mu bishobora gutuma indangamutu itinda gukorwa

ati”gutinda biterwa n’uko bafotora umuntu data ze ntizuzuze standard , hari n’ufotorwa imyirondoro ye ntisohoke akekwaho kuba umunyamahanga systeme ikamufata bikurwaho nuko bakoze demand”.

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage bamaze igihe kirekire batarabona indangamuntu n’abafite ikarita z’itora ziriho nomero z’indangamuntu kujya ku mirenge yabo, asaba abashinzwe irangamimerere mu mirenge kukurikirana no gukora akazi kabo neza.

ati”ufite numero y’indangamuntu ku ikarita y’itora yajya ku murenge kwa eta sivivile yayidekarara nk’iyatakaye bakamukorera indi
Turasba ba ba eta sivivile bagakora akazi kabo ko gukurikirana ibibazo by’abaturage”.

Umurenge wa Cyato ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke ;akaba ari umurenge w’icyaro ukora kuri Parike ya Nyungwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button