Kayonza: Ku bufatanye na USAID Orora wihaze aborozi b’ingurube barashima uruhare rwa Drones mu kubagezaho intanga z’ingurube.
Kayonza: Ku bufatanye na USAID Orora wihaze aborozi b'ingurube barashima uruhare rwa Drones mu kubagezaho intanga z'ingurube.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2024 ku kibuga cya Rwimkwavu aho baribaje gusoza ibikorwa by’Umushinga “Orora wihaze”wakoreraga mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Umushinga “Orora wihaze ” ukorera mu turere dutandukanye tw’igihugu ukaba warufite intego yo gukangurira Aborozi batandukanye( aborora ingurube;ihene;inkoko n’amafi )uburyo bwo korora bya Kinyamwuga bituma baba abakirigitafaranga hanarwanywa ikirire mibi mu miryango
Benshi mu baturage baganiriye na Kivupost bagaragaje uburyo ki uwo mushinga wabaye imbarutso y’iterambere mu ngo zabo ku bandi dore ko borora bagashorera amasoko .
USAID Orora Wihaze ku borozi yabaye igisubizo.
Masengesho Emillien utuye mu mudugudu wa Nyamirambo mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano avuga ko kuba Drones zarifashishijwe mu bworozi bw’ingurube byatanze umusaruro ufatika dore ko avuga ko mbere yuko Umushinga Orora wihaze uza yororaga ingurube za Gakondo zidatanga umusaruro ushimishije.
Ati:”Mbere nororaga ingurube za Gakondo zidatanga umusaruro ushimishije ;ariko ubu urabona ino ngurube nazanye hano;barikumpa ibihumbi magana atatu ariko nayanze rero Turashima ibyo uyu mushinga watugejejeho.”
Nyirakamana Marianne utuye mu mudugudu wa Nkero mu kagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo avuga ko unworozi bw’ingurube bwabagejeje kuri byinshi aho ubu abana biga amashuri babicyesha Umushinga “Orora wihaze “.
Charity Rugo ni Umukozi wa Zipline avuga ko kugirango intanga zigere ku mworozi w’Nyamasheke bifata nk’iminota 45.
Charity Rugo avuga ko mbere kubona intanga Zipline itaraza byaribigoranye ariko ubu ikaba yarohereje aborozi bazo.
Ati:”Bifata iminota 45 mbere ibyo wasangaga byaribigoye.”
Aganira na kivupost yagize ati:
“Mbere kubera korora ingurube zidatanga umusaruro ntacyo twakuragamo ariko kuri ubu tubona amafaranga atuma twicyenura nk’imiryango yacu ;rero Turashima.”
Agaruka ku musaruro w’ingurube yavuze ko intanga zashobora gupfira mu modoka ariko kubera Zipline(Drone)ikwirakwiza intanga byagabuye impanuka zashoboraga kugera ku ntanga z’ingurube .
Ati:“Zipline yabaye igisubizo ku borozi bw’ingurube nkatwe bikaba byaratumye tubona ingurube z’igicuro kirekire tukagurisha amafaranga menshi bityo unworozi w’ingurube akiteza imbere.”
Umuyobozi wa Orora wihaze yavuze ko uyu munsi ari uw’ibyishimo kubwo kumurika ibikorwa byagezweho nuyu mushinga.
Avuga ko umushinga utangira warugamije guteza imbere ibikomoka ku matungo bityo bigatuma buri mworozi yungukira muri uyu mushinga.
Yagize ati:”Ngirango mwabibonye ko ari “Mu kiraro kugera ku Isahani.”
Avuga ko by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke basanze ikibazo cy’ingutu cyari ikibazo cy’ibiryo by’amatungo bijyana n’ubumenyi bucye mu bijyanye n’ubworozi.
Umuyobozi wungirije w’urugaga rw’aborozi b’ingurube mu Rwanda Bwana Alexis Mbaraga avuga ko koherereza aborozi b’ingurube intanga na Zipline(Drone)byaganyije indwara ingurube zanduraga zizikomoye ku mfizi mu gihe cyo kuzibangurira.
Akomeza avuga ko byatumye n’umusaruro w’ingurube wiyongera aho mu w’2017 ingurube zarizigeze kuri 1700000.
Ati:”zipline yorohereje aborozi yaho intanga zigere ku borozi vuba bituma intanga azibonera ku gihe ni mugihe Kandi byazamuye umusaruro(ingano) y’ingurube aho mu w’2017 zakabakabaga 1,700000.”
Nkuko imibare ya Zipline n’urugaga rw’aborozi b’ingurube ibigaragaza ;akarere ka Nyamasheke kaza ku isonga mu gihugu ku kuba ariko katumije intanga nyinshi kurusha utundi .
Umva uko Zipline yacyemuye ibibazo by’aborozi mu kubona intanga z’ingurube.