Amakuru

Nyamasheke:Hari abarimu bavuga ko ibirarane byabo byabaye agatereranzamba

Hari bamwe mu barimu bakorera mu karere ka Nyamasheke mu bigo by’amashuri bitandukanye bavuga ko ibirarane byabo babitegereje amaso akaba yaraheze mu kirere bagasaba akarere ka Nyamasheke kumva ubusabe bwabo.

Aba barezi bavuganye na Kivupost bavuga ko bazamurwa mu ntera hari amezi amwe batabonye bizezwa ko bazayahabwa nyuma ariko igihe kikaba kibaye kirekire batarahabwa ayo mafaranga.

Hari uwigisha mu murenge wa Kanjongo wabwiye umunyamakuru ko amaze kujya ku cyicaro cy’akarere ka Nyamasheke inshuro zirenze anye ayanatese yizezwa ko amafaranga arara kuri compte ye akaba yarahebye.

Ati:”Ngiye ku karere inshuro 4 mbwirwa ko amafaranga ndibuyabone ngataha nicinya icyara ariko ngategereza ngaheba nakongera guhamagara telefone ntibayifate.”

Uyu murezi avuga ko kuba bagenerwa ishimwe nkuko bakora umwuga wo kwitanga bakwiye no kujya barihabwa kugirango nabo biteze imbere barihire n’abana babo nabo baba biga amashuri ku bice bitandukanye by’igihugu.

Umurezi nawe utashatse ko amazina ye amenyekana ukorera mu murenge wa Macuba w’aka karere avuga ko nawe icyo kibazo akimaranye igihe agasaba ko bakumwa bagahabwa amafaranga yabo.

 

Aganira na kivupost tagize ati:”Akarere ka Nyamasheke karatwambuye  amafaranga yacu,
Hari ibirarane byacu batwimye bikomoka kugutambikwa, bagomba kudutambika mukwa 9 badutambika mukwa 11/2023. none baratujijishije babishyira muri system ariko twarategereje ko bayishyura turaheba,turasaba ko baduha ibirarane byacu, nabo iyo batwatse amafaranga yo gukora ikintu runaka turayabaha. Mwarimu ntibakamuhuguze udufaranga twe.”

Ku rukuta rwa Twitter rwahinutse”X”Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwahumurije aba barimu bivuga ko nkuko bigaragara birigukorwaho(Progress)ko mugihe kitarambiranye biraba byatunganye.

Ati:”nkuko birigukorwaho mu gihe kitarambiranye biraba byacyemutse.”

Guverinoma iherutse kuzamura ukushahara wa mwariku aho ministeri y’uburezi ivuga ko abarimu bo mu mashuri abanza bagera ku 68 207 bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, A2, ari bo bongerewe 88% by’umushahara utahanwa, ni ukuvuga inyongera ingana  n’amafaranga y’u Rwanda angana na 50.849 FRW kuri buri wese.

Abarimu bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, A1, bagera ku 12 214 bongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi, ni ukuvuga inyongera ingana na 54.916 FRW kuri buri wese.

Ni mu gihe abarimu bagera ku 17 547 bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, A0, na bo bongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi, ni ukuvuga inyongera ya 70.195 FRWs kuri buri wese.

Hongerewe kandi umushahara w’abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Muri rusange igiteranyo cy’amafaranga yongerewe ku mishahara y’abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ni miliyari 5,3 ku kwezi, ni ukuvuga miliyari 64,4 ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button