Nyamasheke:Bishimiye Cana rumwe bahawe barahira kwangiza ibidukikije
Mu kagari ka Higiro mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke niho habereye igikorwa cyo guha abaturage amashyiga ya Kijyambere ya Delagua azafasha abaturage guca ukubiri no kwangiza ibidukikije batema ibiti bashakamo inkwi n’amakara bakoresha bateka
Abaturage bo mu kagari ka Higiro bashimye leta y’u Rwanda ;akarere ka Nyamasheke n’abafatanyabikorwa bakomeje kubitaho babakorera ibikorwa bituma bikura mu bukene.
Nyiranziza Domitille ni Umuturage utuye mu mudugudu wa Rujeberi mu kagari Higiro yashimye yivuye inyuma ababatekerejeho kugirango babahe amashyiga ya kijyambere ya canarumwe.
Ati:
“Ndashima leta y’u Rwanda yo itekereza iteka ku muturage;ndishimye kubona nahabwa rino shyiga;rizamfasha kuzigama inkwi n’amakara menshi nakoreshaga bityo bigatuma bijyana no kutangiza ibidukikije ariyo mashyamba.”
Uyu muturage yunzemo avuga ko basobanuriwe ko ayo mashyiga adatwara inkwi nyinshi kuko urukwi rumwe ruteka ibiryo bigashya.
Ati:
“Urumva ni canarumwe;urukwi cyangwa udukara ducye dutuma duhisha ibyo kurya vuba ;bizakuraho rero ibyo twakoreshaga ikindi kandi ubu ducanye ukubiri n’imyotsi yatumereraga nabi dutegura amafunguro.”
Nzeyimana Abdance atuye mu mudugu wa Rujeberi avugana na Kivupost yavuze ko yishimye ku bwo kubona ishyiga rizigama inkwi bityo bikazagabanya uko yakoreshaga ibikomoka ku biti.
Yagize ati:
“Nibyo ishyiga naribonye;ndishimye kuko mu rugo nakoreshaga inkwi nyinshi;ugasanga umukecuru wanjye agorwa no gushaka inkwi zo guteka;iri shyiga rigiye kumfasha kuzigama inkwi maze njye nkoresha inkwi nkeya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Bwana Nsengiyumva Zabulon yavuze ko iki gikorwa ari cyiza ku baturage kuko bashyigikiye icyateza umuturage imbere agaruka ku kuba mbere yuko bayahabwa babanza kwigisha abaturage ubwiza bw’ayo mashyiga nuko akoreshwa.
Ati:
“Turabanza tugakorana inama n’abaturage bagiye guhabwa amashyiga bakigishwa uko akoreshwa kugirango babigireho ubumenyi hagabanuka inkwi zakoreshwaga nk’igicanwa gusa dore ko izo mbabura ari za Cana rumwe.”
Abajijwe n’umunyamakuru ku kuba hari abaturage bahabwa ubufasha na leta bw’ibikoresho bakabigurisha;yasubije ko mu nama bagiriwe babujijwe igisa n’icyo cyose cyatuma umuturage agurisha iryo shyiga;anavuga ko ubugenzuzi bwayo mashyiga buzakomeza mu gutuma hamenyekana niba amashyiga abaturage bahawe bakiyafite.
Ati:
“Bigishijwe bihagije mu nama twagiranye gusa kugurisha byo ntibyemewe gusa nk’ubuyobozi ubugenzuzi burakomeje kugirango tumenye niba amashyiga yatanzwe agihari ;niba agikoreshwa mu iterambere ry’umuturage.
Iki gikorwa cyabanje gukorwa mu kagari ka Mwezi ;kuri ubu gikomereje mu kagari ka Higiro kizakomereza mu tugari tundi dutatu tugize umurenge wa akarengera abaturage nabo bahabwa amashyiga azakumira iyangizwa ry’ibidukikije.