Amakuru

Nyamasheke:Banyotewe n’ikusanyirizo ry’amata ritagikora

Aborozi bagemuraga umukamo ku Ikusanyirizo ry’amata ryubatse mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri bavuga ko rimaze imyaka ibiri ridakora, aho ryakoreraga hameze ibyatsi.

Ni Ikusanyirizo rya Koperative yitwa “Giramata Bushekeri” aborozi bavuga ko bavunwa no kubona aho bagemura umukamo bagahitamo kuwuha abamamyi.

Umworozi utashatse ko amazina ye atangazwa Ku bw’umutekano we  avuga ko bagifite ikusanyirizo ry’amata babonaga umusaruro ushimishije nta mvune z’urugendo bahuye nazo.

Yagize ati “Ubu amata akusanywa n’umuturage wabyiyemeje akayagemura ku ruganda, amata aracyajyanwa mu bamamyi. Turifuza ko twagira ikusanyurizo hafi amata agakomeza kujya ku ruganda aturutse ku ikusanyirizo ritwegereye.”

Undi mworozi Witwa Maniraguha Jeremie yagize ati “Ikusanyirizo rimaze nk’imyaka ibiri ridakora twajyaga turijyanamo amata umuntu yakamye mu gitondo ryadufashaga kubona amafaranga.”

Basaba ubuyobozi kurivugurura kugira ngo bace ukubiri n’ibihombo bahura nabyo kuko hari ubwo amata yangirika cyangwa bakayagurisha ku giciro cyo hasi ku bamamyi.

Muhayeyezu Joseph Desire, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko gufungwa kw’iryo kusanyirizo byaturutse ku micungire itanoze.

Avuga ko nk’ubuyobozi bari gukora uko bashoboye kugira ngo ririya kusanyirizo ry’amata ryongere riruhure aborozi bo muri kariya gace.

Yagize ati ” Koperative yari ifite abanyamuryango 81 kubera imicungire itanoze bamwe bagenda bavamo basigara ari 29 , bamwe bata ikizere cyo kuhajyana umusaruro kubera amafaranga atabonekaga, bagenda bacika intege bigeraho birahagarara.”

Iyi Koperative ya “Giramata Bushekeri” yari yarahawe ibikoresho bigezweho aho mu masaha ya mu gitondo hakusanywaga amata hagati ya Litiro 400-600.

Akarere ka Nyamasheke gakungahaye cyane ku bikorwa by’iterambere ryerekeye ubworozi aho usanga hari abagira inka z’imbyeyi zahariwe gutanga amata n’izindi borora by’igihe gito z’ibimasa zigashorwa mu isoko rya Rugali mu murenge wa Macuba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button