Nyamasheke:Bameze nk’abari mu nkambi bari baratujwe mu mudugudu w’ikitegererezo.
Muri 2012 hari abaturage
barimo abari bakuwe mu manegeka,abatishoboye ndetse n’abari bahungutse bavuye muri DRC batujwe mu mudugudu wikitegererezo inzu zarasenyutse ubu bubatse utururi hafi yahahoze izo nzu .
Ni imiryango 50 y’abatujwe mu nzu z’umudugudu zubatswe na Croix Rouge-Rwanda mudugudu wa Nganzo akagari ka Ntendezi Mu murenge wa Ruharambuga.
Aba baturage bavugako izi nzu batujwemo zatangiye gusenyuka bakizigeramo bizezwa ko zizasanurwa kuri ubu zimwe murizo zaraguye izindi ziri mu manekega kuburyo n’abazijyamo baziko zishobora kubagwira harimo abo zamaze kugwa bubatse uturiri impande y’izasenyutse nitwo babamo n’imiryango yabo.
Nsengamungu Denny atuye muri uyu mudugudu yavuzeko bigeze baza kubandika ngo bimurirwe muwundi mudugudu kuri ubu ntibazi aho byaheze, nta n’ubushobozi babona bwo kwikodeshereza inzu zo kubamo.
ati”inzu ntabwo zubatse ziracyahari gutyo zaraguye hasigaye zari zirimo ibiti n’imigozi ubu turi mu tururi, muri 2021 baratwanditse bavugako bagiye ku tujyana i gihimbo biranga batubwira kujya mu makode tubona ni ibibazo ziguye tukajya dufata ya mabati tugashaka akantu ko kubamo”.
Nsengumuremyi Theodore afite umuryango w’abantu umunani baba mu karuri k’ibyumba bibiri yabwiye umuseke ko zasenywe nuko zari zubatswe zisondetse ubu bameze nk’abari mu nkabi, asaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabarwanaho bukabashakira inzu zo kubamo nabo bagakoresha imbaraga zabo bikura mu bukene.
ati”tubona ar’ukuzisondeka zatangiye gusenyuka bagihari, hari izihagaze ziregarega zagwira abantu bagapfa kuziraramo, umurayango wanjye turi abantu umunani tuba mu kazu k’ibyumba bibiri, tumeze k’abantu bari mu nkambi,icyifuzo bakwiye kureba uko baturamira hanyuma tugakoresha imbaraga zacu tukikura mu kiciro cy’ubukene”.
Mukarurangwa Mariana nawe ni umwe muri aba baturage bari bahawe inzu muri uyu mudugudu yabonye igiye kumugwaho ayivamo.
yagize ati”inzu ntabwo nkiyirimo twabonye zigiye kutugwaho ndi muyindi ku ruhande y’icyuma kimwe na saro turi abantu batandatu, turi kuri zeru tubayeho nabi abana bahora kwa muganga kubera imbeho, icyifuzo bashake uko batugenza tuve muri ibi biraro turimo”.
Aba baturage bakomeza bavugako nta terambere bageraho badafite aho bataha, bityo basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bukabashakira inzu babamo hanyuma nabo bagakoresha imbaraga zabo bakiteza imbere bakivana mu bukene.
Amakuru avamuri Croix Rouge-Rwanda avugako mu mwaka wa 2012 izo nzu zashyikirijwe ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke,
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangza ko ikibazo cy’aba baturage bukizi ko hakiri gushakishwa ubushobozi bwo kububakira mu ngengo y’imari yumwaka utaha, bubasaba kwitabira gahunda za leta no kwirinda gutura ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga
Mukamasabo Apolonie, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yagize
ati”murakoze, iyi miryango turi gushakisha ingengo y’imari tuzabubakira umwaka utaha uri imbere tugiye gutangira mukwa 7,
Ubutumwa nabaha nukwitabira gahunda za leta, no kwirinda gutura ahantu hashyira ubuzima bwabo mukaga muri icyi gihe cyimvura”.
Inzu zari zubakiwe iyi miryango ni 50, murizo izisigaye zihagaze ziri mu manegeka nubu zagwa ni 5.