Amakuru

Nyamasheke:Bafashwe bacukura amabuye mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, yafashe abagabo bane bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bafatiwe mu cyuho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Gicurasi, bacukura Gasegereti mu mirima y’abaturage mu mudugudu wa Rundwe mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Nyuma y’uko duhawe amakuru n’abaturage bo mu kagari ka Bushekeri ko hari abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, babangiriza imirima iri hafi y’ikirombe cya Rundwe. Hateguwe igikorwa cyo kubashakisha, hafatwa abagabo bane n’ibikoresho bya gakondo bakoreshaga birimo amapiki, amasuka n’ibitiyo, nyuma y’uko abandi bane bakoranaga babonye inzego z’umutekano bakiruka.”

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, yongera kwibutsa ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’ababifitiye uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha kandi hagakoreshwa ibikoresho byabugenewe mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije no kuba hari abahaburira ubuzima.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruharambuga kugira ngo bakurikiranwe.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button