Amakuru

NYAMASHEKE:ARASABA INZEGO Z’IBANZE KUMUCYEMURIRA IKIBAZO CY’ISAMBU YE YANYAZWE

Nkurunziza Erneste Umuturage uvuga ko yambuwe isambu akaba atuye mu mudugudu wa Rukunguri mu kagari ka Higiro mu murenge wa Karengera

Nkurunziza Erneste atuye mu kagari ka Higiro mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke avuga ko ababajwe nuko atunze icyangombwa cy’ubutaka bw’isambu ye ariko hakaba hari igice cy’iyo sambu atabyaza umusaruro Nyuma yo kugitwarwa n’abagore batatu bo muri ako gace gusa avuga ko impamvu abayobozi bamwe bo mu nzego z’ibanze batabicyemura kubera ubukene bamufata nkufite uburwayi bwo mu mutwe.

Abonye ntacyo afashijwe n’inzego z’akagari cyangwa umurenge yaganye ku karere avugana n’abafasha b’abaturage mu mategeko bakorera ku karere bakunze kwitwa ba MAJI bumva akarengane nibwo bamugiriye inama yo kwandikira Mayor Mukamasabo Appolonie nawe akabikora;Nyuma agasaba Urwego rw’umurenge gucyemura ikibazo ibyavuga ko yarerezwe amaso agahera mu kirere.

Ati:”niherejwe na Mayor ku murenge ngo ikibazo gicyemuke gusa amaso yaheze mu kirere nguma gusiragira kugeza magingo aya.”

Ati:”Njye kubera gucyena bamufata nkaho ndi umusazi uwo ngezeho wese ntankemurire ikibazo gusa uri ya Meya uvuyeho vuba yategetse ubuyobozi bw’Umurenge wa Karengera kunkemurira ikibazo.”

Yunzemo ko kuba avugishije itangazamakuru bishobora kudindiza imicyemukire y’iki kibazo inzego z’ibanze zifata nkaho ari ukubarega.

Ati:”Hari uwansiragizaga ambwira ko nsubira kuregera Meya nkajya ku karere bamuhamagara agasubiza ko naza ejo nahagera akambwira ngo genda ubibwire Meya wawe;ubwo rero mbibwiye itangazamakuru noneho biradogera.”

Asaba inzego za Leta kumucyemurira ikibazo cy’iyo sambu dore ko bacunze yarafungiye muri Gereza ya Rusizi bakawigabiza kubw’uko atarahari afunze.

Twashatse kumenya no kwibutsa ubuyobozi bw’akarere Twandikira Umuyobozi w’Agateganyo w’aka karere Bwana Joseph Desire Muhaweyezu atubwira ko ahuze ari muri workshop tuvugisha ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba ;Madame Uwambajemariya Florence Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi ntara ku murongo wa terefoni akoresheje ubutumwa bugufi atubwira ko bagiye gukurikirana iby’iki kibazo.

Akenshi mu bibazo biturwa abayobozi baje mu nteko z’abaturage n’ibibazo by’amakimbirane y’ubutaka usanga bigenda bigaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu n’aka karere karimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button