Amakuru

Nyamasheke-Susa:Barishimira uruganda rw’icyayi bahawe rwabakuye mu bukene

Hari abaturage bo mu kagari ka Susa mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko kuba baregerejwe uruganda rutunganya icyayi ari amahirwe ntagereranywa babonye batapfusha ubusa.

Mu baganiriye na kivupost.rw bavuga ko bari bafite ibibazo by’ingutu nko kubura uburyo bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza ariko kuri ubu bayitangira igihe dore ko ntawe ukirembera mu nzu.

Damarce Benimana avuga ko yahawe akazi ko gukora muri Cyato Tea Plantation -Factory Co.ltd ;avuga ko kuva yatangira aka kazi kamufashije kwiteza imbere bitandukanye nuko yarameze .

Ati :”Ndakora ngahembwa mu minsi itanu ;amafaranga mbonye amafasha gucyemura ibibazo by’ibanze mu rugo rwanje nko kurihira abana amafaranga yo kurya ku ishuri;ikindi Kandi mfite abana batanu ntangira ubwisungane mu kwivuza;rero nkibona ako kazi ndatengamaye.”

Jonas Maniraho nawe akora muri Cyato Tea Plantation -Factory avuga ko bishimishije kuba barahawe uru ruganda bakabonamo akazi n’ababakomokaho bigatuma bigobotora ubukene bwari bubugarije.

Yagize ati :”Ntangira gukora muri ruriya ruganda ntaho kuba narimfite;natangiranye narwo nubaka kugeza rwuzuye ubu narubatse inzu y’amabati mirongo itatu ntuyemo n’Umuryango wanjye;rero nta handi nayakuye uretse gukora muri urwo ruganda nkabona amafaranga.”

Ubuyobozi bwa Cyato Tea Plantation -Factory Co.ltd buvuga ko kuba uru ruganda rwaraje ari amahirwe kubaruturaniye.

Ingabire Assumpta ni Umuyobozi wa Cyato Tea Plantation -Factory avuga ko kugirango bateze abaturage imbere no kubakura mu bukene bahemba abakozi babakorera mu minsi itanu kugirango nabo bagire icyo bimarira.

Ati :”Mu rwego rwo gufasha abaturage gucyemura ibibazo bafite tubahembera ku minsi 5 bagacyemura ibibazo bafite.”

Abajijwe niba bo badatinza imishahara y’abakozi nkaho hamwe bugaragara ;uyu Muyobozi yatangaje ko bo bitarigera bibaho ndetse bitazanaba.

Ati :”Twe duhembera ku gihe;nta birarane tugira abakozi;kuko tubishyurira ku gihe mu minsi 5.”

 

Uruganda rwa Cyato Tea Plantation -Factory Co.ltd ruherereye mu kagari ka Susa mu murenge wa Kanjongo rukaba rwakira Toni 10 cyangwa 8 hakurikijwe igihe cya Saison barimo rukaba rumaze imyaka 3 rutunganya icyayi.

 

 

Ingabire Assumpta Directrice wa Cyato Tea Plantation -Factory Co ltd

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button