Amakuru

Nyamasheke :Sargeant warashe batanu yatangiye kuburanishirizwa mu ruhame

Sgt Minani Gervais, umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ukurikiranyweho icyaha cyo kurasa abasivile batanu araburanishirizwa mu ruhame ahabereye icyaha kuri uyu wa Kabiri.

Ni urubanza biteganyijwe ko ruburanishirizwa mu murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke mu Mudugudu wa Rubyiruko ku wa 3 Ukuboza 2024.

Saa Saba z’ijoro ku wa 13 Ugushyingo 2024, nibwo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarasiye mu kabari abantu batanu barimo Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, na Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51. Aba bose bahise bapfa.

Sergeant Minani yahise ahunga afatirwa ahitwa i Hanika, atabwa muri yombi, naho imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu burukiro bw’ Ibitaro bya Kibogora mbere y’uko ishyingurwa.

Mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera RDF yahumirije imiryango yabo iyizeza ubutabera n’ubufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button