Nyamasheke-Raro: Yibaga ingurube akazihisha mu nzu
Mu murenge mudugudu wa Musasa mu kagari ka Raro mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke haravugwa Inkuru y’umugabo wo mu kigero cy’imyaka 30 wafatanywe ingurube bicyekwako yibye mu ijoro ryacyeye.
Amakuru ava i Kanjongo aravuga ko umugabo witwa Shumbusho wo muri uwo mudugudu yitwikiriye ijoro akajya kwiba ingurube ebyiri mu mudugudu wa Kamabuye uhana imbibi n’uwa Musasa muri uwo murenge.
Abaganiriye na Kivupost bavuga ko ubundi uyu mugabo abaturage bamucyekagaho ubujura ariko bakabura gihamya nkuko babivuga.
Uwavuganye na Kivupost utashatse ko imyirondoro ye ijya ahabona ku bw’umutekano we avuga ko baturaniye ariko yajyaga kubona umugoroba ugeze uwo Shumbusho yashyiragamo ikoti nkugiye kurara irondo .
Ati:
“Umugoroba wageraga ukabona asizemo ikoti aragiye Kandi yiriwe aryamye;nta hinga ntacyo akora kizwi icyatumye nibaza kukimubeshejeho kikabyobera;none dore yafatanywe ingurube yibye.”
Amakuru atugeraho Kandi avuga ko uyu mugabo Shumbusho yariyarubatse ikiraro mu nzu ashyiramo amatungo yibye kugirango hatagira umuca iryera.
Ati:”Abayobozi bakuye izo ngurube mu kiraro yariyarubakiyemo mu nzu ;ubona yari amayeri yo kugirango hatazagira umutahura.”
Mu gihe Kandi ubuyobozi bwahageraga bwasanze harimo n’ibikoresho byinshi byo mu gikoni bigaragara ko yibye nubwo hatariharamenyekana ba nyirabyo.
Ubuyobozi bw’akagari ka Raro muri uwo murenge wa Kanjongo bwemeza ibyayo makuru ko koko uwo Shumbusho yafatanywe izo ngurube Ebyiri yaraye yibye.
Muri iki gihe harikumvikana Imiryango imwe n’imwe mu duce dutandukanye tw’igihugu bataka ubujura aho usanga abajura bacucura abaturage bitwikiriye ijoro.