Amakuru

Nyamasheke-Karengera:Yahubutse mu giti Imana ikinga akaboko

 

Mu mudugudu wa Gitwa mu kagari ka Gasayo mu murenge wa Karengera haravugwa inkuru y’Umugabo witwa Muhawe wagiye gutema amashami y’igiti ashaka amaramuko akorera uwitwa Mparibatenda Alexis hagamijwe kugirango kibazwemo imbaho agahanaduka akagwa hasi hakekwa indwara y’igicuri.

Ibi byabaye ahagana i saa Moya muri uwo mudugudu wa Gitwa nkuko ababonye iby’iyo mpanuka babibwiye kivupost.
Ndamiyabagenzi Jean atuye mu mudugudu wa Gitwa avuga ko yari hafi aho yumva ikintu gihanadutse arahurura agiye kureba asanga ni umugabo watemaga amashami y’igiti gusa ku bw’amahirwe ntiyapfuye.
Ati:
“Narihafi aho ngiye kumva numva umuntu ikintu gisa nigihananduka mpita ndeba nsanga ni Muhawe nahise mpuruza abantu baraza turamuterura tumugeza kwa Muganga.”
Abandi bavuganye na Kivupost bavuze ko uwo Muhawe yaba yafashwe n’igicuri ageze hejuru kuko rimwe bigeze bumva ko yigeze agwa hasi hagacyekwa ubwo burwayi.
Mukuru wuwo wahanadutse witwa Gatabazi Anaclet avuga ko byabatunguye kumva iyo nkuru kuko ubusanzwe yakoraga ako kazi ko gutema amashami ku biti bibazwa bakaba bihutiye kumujyana ku kigo nderabuzima cya Mwezi.

Ati:
“Twatunguwe niyi mpanuka gusa turikwihuta kugirango tumugeze kwa muganga yitabweho avurwe turebe ko yagarura ubuzima.”
Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu akabihuza n’inshingano zo kuyobora aka akagari katarabona Umuyobozi ka Gasayo(SEDO) Bwana Nambajimana Théophile yemeje iby’aya makuru avuga ko iyo ari impanuka;icyo bihutiye ari ugutabara uwahuye n’impanuka akagezwa kwa muganga kugirango yitabweho.
Ati:
“Ni byo koko nahamagawe ahagana i saa moya ko umuturage ahubutse mu giti ashaka ibyamutungira umuryango;nahise mbwira ba mudugudu babiri bajyayo gutabara hanashakwa ingobyi ya Kinyarwanda kugirango agezwe ku kigo nderabuzima cya Mwezi.”
Uyu muyobozi yavuze ko muri ako kagari ibikorwa bitunze abaturage cyane cyane harimo ubuhinzi bw’amashyamba akaba ariyo yiganje mu kagari ka Gasayo;gusa abaturage baho bakaba bafata ishyamba nk’igihingwa nyamukuru kibateza imbere

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button