Amakuru

Nyamasheke-Karengera:Abaturage bigishijwe kubanira neza ibidukikije

Mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke niho hakomereje ubukangurambaga bwa RIB bujyanye no kwigisha abaturage kubungabunga ibidukikije aho basobanuriwe ibidukikije ibyo ari byo;amategeko abigenga n’ibihano kuwangije ibidukikije.

 

David Bwimba Umukozi wa RIB ushonzwe gukumira no kugenza ibyaha bikorerwa ibidukikije yabwiye abaturage ba Karengera kubanira neza ibidukikije yitsa kuri Parike ya Nyungwe abo baturage baturiye.

Mu ijambo rye yababwiye ko hari igihe umuturage ashobora guhanwa atabizi avuga ko nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha bateguye ubu bukangurambaga mu kwigisha no ku basobanurira akamaro k’ibidukikije no kwirinda ibyaba byibyibasira.

Aha yagarutse ku bantu bahira muri Pariki bakanaragiramo;abahigamo inyamaswa ko byose ari ibihanwa n’amategeko.

Ati:

“Ibyo mukeka ko atari ibyaha kuri twe nka RIB no mu gitabo gihana birimo ko bihanirwa niyo mpamvu tubashishikariza kubirwanya mwivuye inyuma ndetse mugatangira amakuru ku gihe.”

Yagarutse no kubakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro muri Nyungwe abasaba kubicikaho burundu kuko bihanirwa.

Ati:

“Nimureke gucukura kuko itegeko rirabihana ryihanukiriye;abafite uwo muco mubakebure batazagongana n’itegeko.”

Ku ruhande rw’abaturage bagaragaje ibitekerezo n’ibibazo by’ibanze cyane cyane ku kuba inkende zibonera imyaka kubafite imirima yegereye Pariki.

David Bwimba Umukozi wa RIB Ushinzwe gukumira no kugenza ibyaha byibasira ibidukikije yavuze ko hari amako y’inyamaswa aturuka mu byanya bikomye n’ibidakomye ikigega gishinzwe kwishyura abahuye n’ibyo bibazo cyishyura;gusa yavuze ko harikuvugururwa itegeko ko hari cyizere ko icyo kibazo cyabo kizumvwa.

Ati:

“Nibyo koko amategeko ahora avugururwa ni ku bw’iyo mpamvu ibitekerezo byanyu bizigwaho bigashakirwa umuti.”

Umurenge wa karengera ni umwe mu mi mirenge igize akarere ka Nyamasheke ikora ku ishyamba rya Nyungwe ahabereye ubwo bukangurambaga bwo kwigisha abaturage kubanira neza ibidukikije;ubukangurambaga bukazakomereza mu murenge wa Rangiro ahitwa Banda muri ako karere; bukazasorezwa mu Murenge wa Cyato ahitwa kuri Ville.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button