Nyamasheke-Kanjongo:Amayobera ku rupfu rwuwasanzwe mu muhanda yatemaguwe
Amakuru aturuka i Nyamasheke mu mudugudu wa Gisagara mu kagari ka Kigarama aravuga ko uwitwa Irambona Daniel yasanzwe mu muhanda yatemaguwe n’abantu bataramenyakana.
Muri bamwe baganiriye na Kivupost bavuga ko urupfu rw’uwo Daniel Irambona ari iyobera dore ko baribazi ko ntawe bagirana ikibazo.
Niyonzima Gustave ni umuturage wo mu mudugudu wa Gisagara mu murenge wa Kanjongo avuga ko nta myitwarire mibi yarasanzwe amuziho akavuga ko urupfu rwe ruteye urujijo.
Avugana na Kivupost yagize ati:
“Nta yindi myutwarire mibi nari muziho ahubwo kuzinduka numva ko yapfuye ni iyobera.”
Amwe mu makuru yatanzwe n’undi muturage waho muri Gisagara yavuze ko rwose ubugizi bwa nabi bukomeje kugaragara muri ako gace buteye inkeke avuga ko ubuyobozi bushaka ingamba zihamye zo gukaza ukutekano kugirango abo bagizi ba nabi bajye bafatwa.
Ati:
“Birababaje kumva umuntu afata undi akamutema;twe nk’abaturage turabona ari ibintu birenze gutyo tugasaba ubutobozi kutuba habi tukicungira umutekano ku buryo nabo bagizi ba nabi bajya bafatwa bagakanirwa urubakwiye.”
Amakuru aturuka i Nyamasheke avuga ko kandi nyakwigendera ashobora kuba yakoreraga akazi ke k’uburezi mu mujyi wa Kigali akaba yariyaje gusura umuryango we.
Aya makuru y’urupfu rwa Irambona Daniel yahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Bwana Akimana Kanyogote
Avugana na Kivupost yagize ati:
“Nibyo koko uwishwe atemaguwe yitwa Irambona Daniel w’imyaka 34 wasanzwe mu muhanda mu mudugudu wa Gisagara mu murenge nyobora;inzego z’ubugenzacyaha zikomeje iperereza kugirango hamenyekane abamwishe.”
Uyu Muyobozi kandi agira inama abaturage gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.
Uru rupfu kandi ruje mu gihe gishize muri uwo murenge wa kanjongo haravuzwe urupfu rw’ababyeyi babiri bishwe n’umuhungu wabo nawe waje gupfa arashwe n’inzego z’umutekano kubera kuzirwanya mu give yaraje kwerekana uburyo yakozemo icyaha.
Ibi byabanjirijwe n’urupfu rw’umusaza wish we Nawe yaravuye kunywa agacupa ahitwa mu I Raro Nyuma yo gucyekwaho Ibihumbi magana atatu yaravuye kugurishamo inka.