Amakuru

Nyamasheke: Baravuga ko kuboneza urubyaro bitababuza kubyara indahekana.

Mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Cyato mu hari abaturage bavugako bitabira kuboneza urubyaro nk’imwe mu ntwaro yo kwirinda kubyara indahekana bakabirengaho bakabyara batabiteguye.

Mukandayisenga Vestine mu mududu wa Rutiriri akagari ka Mutongo umurenge wa
Cyato, si ubwambere yitabiriye kuboneza urubyaro akabisamiramo.

ati”bwa mbere narindi mu gashinge k’amezi atatu ntwara inda mbyara umwana ubu afite umwaka n’amezi, mfata ubundi buryo ubu mfite inda y’ukwezi, turwanya kubyara abana b’inkurikirane bikanga, turasaba abaganga kujya bareba ko imitu badutera yujuje ubuziranenge”

Mukansanga Viriginie ni umubyeyi w’imyaka 25 y’amavuko atuye mu mudugudu wa Rutiriri akagari ka Mutongo mu murenge wa Cyato, yavuzeko aboneza urubyaro ntibimubuze kubyara indahekana, asanga bikomeza ku musubiza inyuma nta terambere umuryango we wageraho

ati”njyewe nkibyara nagiye muri onapo n’urushinge rw’imyaka itanu umwana afite amezi icyenda mbona ndatwite,ni ikibazo kubwira umugabo ngo uratwite aziko uri muri onapo, numva mu baganga bohereza mubya Onapo bajya bareba ubizi neza agutere ufite ikizere”

Aba baturage bo muri uyu murenge wa Cyato barasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo gihari gituma baboneza urubyaro bagakomeza kubyara indahekana, mu gihe bo bashaka iterambere ry’imiryango yabo rigakomwa mu nkokora no guhora babyara abo badashoboye kurera.

Dr. Hanyurwimfura Jean Damascene umuganga w’ababyeyi yavuzeko gusama umuntu yaraboneje urubyaro bibaho, yibutsa abaturage ko uburyo bwose bukoreshwa butizewe 100%, abasaba kudacika intege mugihe basamye baraboneje urubyaro, abagira inama yokwegera muganga akabafasha.

ati” uburyo bwo kuboneza urubyaro buratandukanye umuntu ahitamo muganga abimufashijemo biterwa n’uburyo wakoreshe ubwinshi ikizere ni 90% ntabwo ari 100% abasamye inama nabaha n’uko batacika intege uwasamye yegere muganga amufashe kuburyo bwiza ashobora no kumuhindurira”.

Mu karere ka Nyamasheke mu mirenge 15 ,Ku wa 24 Mata 2023 Ubuyobozi bw’Akarere Nyamasheke, mu ntara y’Iburengerazuba nyuma yo kwisuzuma bwasanze abana bagwingiye ari 2,027 naho abafite imirire mibi ari 376.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button