Amakuru

Nyamagabe: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gutanga Ruswa.

Mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe, ku wa mbere tariki ya 29 Kamena 2020, polisi y’U Rwanda ikorera muri aka karere yataye muri yombi umugabo nyuma yo gutanga ruswa ngo afunguze muramu we wari ufunze.

Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe SSP Karagire Gaston, ngo uyu muturage yafatiwe mu cyuho ubwo yari aje gutanga ruswa kuri sitasiyo ya Polisi ya Tare. Ngo yari azanye ibihumbi 20 kugira ngo afunguze Muramu we wari ukurikiranyweho ubujura, akaba yari akiri gukorwaho iperereza.

SSP Gaston yagize ati” Uyu mugabo bwa mbere yaraje, asanga umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Tare adahari aragenda, nyuma aza kugaruka abwira uwo muyobozi ko azamuha amafaranga y’U Rwanda ibihumbi ijana(100,000). Umupolisi yahise yumva ko uyu ashaka gutanga ruswa ariko aramwihorera, amubwira ko azabanza kuzana ibihumbi makumyabiri andi akazayazana Muramu we amaze gufungurwa.”

Yakomeje avuga ko uwo mugabo yabyemeye, umunsi wo gutanga ayo mafaranga uragera aza ayitwaje, ariko uwo mupolisi akaba yavuganye n’Abapolisi bari hanze kugira ngo baze guhita bafata uwo mugabo. Yamaze kuyatanga arasohoka ahita afatwa n’abo ba Polisi babimenyeshejwe. Yavuze ko uyu mugabo yakoze icyaha kandi gihanwa n’Amategeko.

Uyu muyobozi wa Polisi yakomeje avuga ko abaturage badakwiye kwishora mu bikorwa nk’ibi byo guha Abapolisi ruswa kandi ari nabo bashinzwe kuyirwanya, yabasabye kandi kudatanga ruswa aho ari ho hose ahubwo bakayirwanya. Yabwiye abaturage kandi ko umuntu agomba gukurikiranwaho icyaha yakoze kandi akabihanirwa n’amategeko.

Kugeza ubu uyu muturage yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kuri sitasiyo ya Tare kugirango akorerwe idosiye.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button