Amakuru

Nyakabanda:Yapfuye urupfu rutunguranye

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwagitanga uyu mugabo yari atuyemo, Bugingo Hubert, wageze aho uyu mugabo yasanzwe yashizemo umwuka yagize ati “Abana batubwiye ko se yagiye ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi agiye mu kazi ndetse ari muzima ariko ntiyagaruka. Umuturanyi umwe ni we wamubonye yinjira mu nzu ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 mu ma saa sita ajya kuryama, bigeze nka saa kumi n’ebyiri aramuhamagara ngo namutabarize Mudugudu cyangwa undi muyobozi kuko arumva agiye gupfa”.

Bugingo akomeza agira ati “Bampamagaye ndi i Nyamirambo nza niruka ndetse mpamagarwa n’abashinzwe umutekano bariho bishyuza duhamagara Umujyanama w’Ubuzima, njye nkihagera saa mbili n’iminota 15 nsanga amaze gushiramo umwuka.”

Ibi bikimara kuba bamenyesheje RIB, Akarere ndetse n’izindi nzego, bemeza ko ajyanwa ku Bitaro bya Nyarugenge aharuhukira imibiri y’abapfuye(Morgue).

Bugingo avuga ko uyu mugabo atuye igihe kirekire mu Mudugudu wa Rwagitanga kuko yahatuye muri 2015.

Uwo bashakanye asanzwe afungiye mu Igororero rya Mageragere aho azira gutanga sheki itazigamiye, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu.

Ndahiro John wavutse mu 1966 yari yujuje imyaka 57, akaba yari afite abana batatu. Umukuru afite imyaka 14, umuto akagira imyaka 9. Yakoraga mu igaraje y’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button