Nyagatare:Umuyobozi w’ishuri aravugwa mu rupfu rwuwakubiswe azira amata
Kuri uyu wa Mbere mugitondo ni bwo Hakizimana Emmanuel yakubitiwe mu rwuri rwa Gatare Jacques kugeza ashizemo umwuka. Uwo Gatare Jacques akaba asanzwe ari umuyobozi wa GS Nyarupfubire.
Abaturanyi bavuga ko ngo Gatare yaba yari afite amakuru ko uyu muturage ajya ahabwa amata n’abashumba be bityo akagambirira kuzamufata aje muri iyi famu.
Ibi kandi binemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizerimana yavuze ko abishe Hakizimana barimo Gatare Jacques wari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyarupfubire.
Yagize ati: “Mu masaha ya saa mbiri ni bwo Polisi yageze aho byabereye, aho ipererereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu muturage yakubiswe na nyirifamu afatanyije na bagenzi be. Nyuma yuko Hakizimana yagiye muri iyi famu mugitondo, bishoboka ko yari agiye gufata amata cyangwa ajyanywe n’ikindi, abashumba 2 bahamagaye Gatare azana n’uwitwa Augustin baramukubita kugera apfuye.”
Kugeza ubu inzego zitandukanye zikaba zihari ahategerejwe ko umurambo ujyanwa kwa muganga mu gihe Gatare na Augustin bo batorotse n’aho abashumba 2 bo bakaba bafashwe.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko abagaragara mu bikorwa nk’ibi batazihanganirwa.
Ati: “Icya mbere turihanganisha umuryango wabuze uwabo. Polisi kandi iributsa ko nta muntu wemerewe kwihanira nubwo yaba afitanye ikibazo na mugenzi we kuko amategeko ahari bagomba kugana inzego zibishinzwe. Ikindi ni uko Polisi itazihanganira na rimwe abakora ibikorwa by’urugomo binaganisha ku kuvutsa bagenzi babo ubuzima.”
Yongeyeho ati: “Abakekwaho ubu bwicanyi barakomeza gushakishwa kandi n’uwagira amakuru y’aho baherereye yabimenyesha inzego z’imwegereye byihuse bakaryozwa ibyo bakoze.”
Abaturage baturanye na Gatare batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo asanzwe ari umunyarugomo ndetse bakaba bamutinyaga.
Hakizimana wishwe akaba yari mu kigero cy’imyaka 48 aho yari atuye mu Mudugudu wa Gatebe mu Murenge wa Rwimiyaga. Asize umugore n’abana bane.