AmakuruMumahanga

Nyuma yo gufatwa;Kayishema Fulgence yagejejwe mu Rukiko muri Afurika y’Epfo

Fulgence Kayishema ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaye mu rukiko rwo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatanu nyuma yo gufatirwa muri iki gihugu.

 

Kayishema afungiwe muri Gereza ya Pollsmoor mu Mujyi wa Cape Town aho ategerereje icyemezo gishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.

Inkuru ya Reuters ivuga ko Urukiko rwo muri Cape Town rwasubitse iburanisha rishyirwa ku itariki ya 2 Kamena.

Fulgence Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’Urwego rwasigaranye imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT.

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.

Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.

Inyandiko y’ikirego ya ICTR yerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n’abandi bemeranyije ku buryo bwo kwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu. Hagati ya tariki 7 na tariki 10 Mata 1994, abayobozi b’ibanze na polisi ya komini bagabye ibitero ku batutsi bamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi ya Nyange.

Ku wa 15 Mata bivugwa ko Kayishema yajyanye lisansi kuri Paruwasi ya Nyange ikoreshwa n’Interahamwe mu gutwika Kiliziya yari irimo Abatutsi. Kayishema kandi ari mu batanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku batutsi bari bayirimo, hapfa abarenga 2000. Abatutsi barokotse icyo gihe nabo barishwe.

Ashinjwa ko ari mu bahagarikiye igikorwa cyo gutunda imirambo yari mu mbuga za Kiliziya ijyanwa mu cyobo kinini.

Kayishema yavukiye mu yari Segiteri ya Nyange, Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye. Bikekwa ko yavutse mu 1959 cyangwa 1961.

Yabanje kwitwa Fulgence Ukiliho, nyuma ararihindura yitwa Kayishema. Amaze gusoza amashuri yisumbuye, yabaye umwarimu ku Kibuye mu myaka ya 1980.

Mu 1990, yagizwe Umugenzacyaha wa Komini [Inspector de Police Judiciaire ‘IPJ’], akazi yakoze kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button