Udushya

Ntibisanzwe: Umukobwa yakoze ubukwe wenyine nyuma yaho umusore bari kurushinga amutengushye

Umukobwa witwa Meg Taylor Morrison ukomoka muri Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika yakoze ubukwe ari wenyine na musore uhari, nyuma yaho umusore bari gukorana ubwo bukwe amuhemukiye ubukwe butari bwaba kuko habura amezi macye ngo barushinge.

Uyu mukobwa yahisemo gukora ubu bukwe bwa wenyine kubera ko ngo ntabwo yari guhagarika ibirori bari barateguye kuva kera ngo nuko uwo bari gushyingiranwa yamuhemukiye nkuko amakuru ava mu nshuti zahafi z’uyu mukobwa zabitangaje.

Ibi birori Meg Taylor Morrison yabikoreye imbere y’umuryango we n’inshuti nkeya zahafi bitewe no kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuzahaza uyu mubumbe dutuyeho, Meg wari warifuje kuzakora ibi birori ku munsi ubanziriza uwa Halloween ya 2020 ariko ntibyakunze kubera gusigwa n’umusore bari kurushinha nkuko Umuryango dukesha iyi nkuru ubivuga.

Ubusanzwe uyu mukobwa Meg Taylor Morrison asanzwe ari umujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi , akaba asanzwe atuye muri Atlanta muri Leta ya Géorgia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button