Udushya

Ntibisanzwe: Umuhungu w’imyaka 5 yababajwe cyane nuko nyina yanze kumubera umugore

Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwana w’umuhungu w’imyaka itanu utavuzwe amazina ye n’aho akomoka akomeje guca ibintu kubera gusaba nyina ko bashyingiranwa akabyanga, maze umwana akarira birenze urugero.

Muri aya mashusho yakomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga , uyu mwana w’imyaka itanu yasabye nyina ko yamubera umugore, maze mama we amubwira ko bitashoboka kubera ko yamwibyariye, maze umwana ahita arira amarira aramurenga.

Nyina w’uyu mwana yamubwiye ati “Nukura uzubaka umuryango wawe,ushyingiranwe n’undi mugore muzakundana.”

Uyu mwana akimara kumva iki gisubizo yarize cyane asakuza cyane ati “Ni wowe nkunda kurusha abandi bose ku isi.”

Aya mashusho yashyizwe kuri Instagram na Light worker yakwirakwijwe hirya no hino ndetse benshi banenga uyu mubyeyi kuba yababaje uyu mwana we kandi ibyo yamubwiraga yabiterwaga n’ubwana.

Src: Umuryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button