Udushya

Ntibisanzwe: Mu gihugu cya Indonesia umudugudu wose wahindutse amaraso

Mu gihugu cya Indonesia habaye ibintu bitangaje cyane ndetse binateye ubwoba aho Umudugudu witwa Jenggot uri mu gace ka Pekalongan, waje guhinduka amaraso gusa ibintu byateye ubwoba abaturage batuye muri aka gace ndetse n’igihugu muri rusange.

Iri sanganya ryabaye nyuma y’imyuzure imaze iminsi yibasiriye kiriya gihugu cya Indonesia nubundi gisanzwe cyizahazwa cyane n’imyuzure, aho amazi yose yose yo muri uriya mudugudu wa Jenggot yose yahindukaga amaraso.

Abantu batandukanye basanzwe bakoresha  imbuga nkoranyambaga cyane batangajwe n’ibyabaye muri uriya mudugudu ndetse banagira ubwoba bwinshi, aho bamwe bavuze ko ibyabaye muri kiriya gihugu bidasanzwe, aho hari nabavuze ko hashobora kuba hari izndi mbaraga zateye biriya.

Umuyobozi wo muri kariya gace ka Jenggot yavuze ko ariya mazi asa n’amaraso yatewe n’irangi ryazanwe n’umwuzure hanyuma bikaza byerekera muri uriya mudugudu, gusa yakomeje atangaza ko biriya byabaye bizashira kubera ko atari ibintu bihambaye cyane.

Nubwo uyu muyobozi yatangaje ibi, ariko abakurikiranira hafi ibintu nkibi ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuze ko ibi bintu byabaye bidasanzwe ndetse binakomeye kuburyo abantu bamwe banagize ubwoba buhambaye cyane bibaza ibiri kuba muri kiriya gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button