Udushya

Mu gihugu cya Australia polisi yasabye umukobwa gukuramo igitambaro yari yibinze mu mihango ngo bamusake

Ubusanzwe gusaka umuntu uri wenyine bamusanze aho ari ntibyemewe mu mategeko ya Australia, kereka gusa iyo bibaye ngombwa kandi hari izindi impamvu zihutirwa.

Mu gihe bibaye ngombwa kandi umupolisi ategekwa nabwo kubikora mu ibanga rikomeye, ikindi kandi ntabwo byemewe gusaka umuntu mu bice by’imyanya y’ibanga. Igihe ari umwana muto uri gusakwa, umubyeyi we cyangwa undi muntu umurera bagomba kuba bahari.

Mu buryo budasanzwe rero Polisi yo mu gace ka Sydney yategetse umukobwa gukuramo igitambaro yari yibinze ubwo yarari mu gihe cy’imihango bashaka kumusaka ngo barebe niba nta biyobyabwenge yabitsemo, kandi mu byukuri bitemewe muri icyo gihugu.

Iki ni kimwe mu bikorwa byerekana imitwarire itari myiza y’abapolisi bo muri kiriya gihugu cyane cyane ngo iyo bari gusaka abaturage dore ko hari n’ibindi byagaragajwe mu cyegeranyo cyakozwe umwaka ushize.

Ibyinshi muri ibi bikorwa ngo byagiye bibera mu tubyiniro ndetse byanatumye ababikorewe biyumva nk’abantu basuzuguwe bateshwa agaciro.

Polisi yo mu gace ka New South Wales ivuga ko izafata umwanya igasuzuma neza ibyasohotse muri icyo cyegeranyo.

Ishyirahamwe rishinzwe imyitwarire y’abashinzwe umutekano muri iki gihugu cya Australia, ryasabye abapolisi gusaba imbabazi umwe mu bakobwa bakorewe iki gikorwa, dore ko hari n’ahandi byabaye bigatuma umupolisi wabikoze ahagarikwa ku mirimo ye.

Ibikorwa nk’ibi byo gusaka abantu bikunze gukorwa igihe polisi iba iri gushakisha abantu baba batwaye ibiyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button