
Ntazinda Erasme wari Meya wa Nyanza yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nyuma yo guhagarikwa n’Inama Njyanama kubera kutubahiriza inshingano uko bikwiye.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Meya Ntazinda Erasme yahamirijwe itangazamakuru n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry nk’uko tubikesha IGIHE.
Ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”
Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, Mukagatare Judith, yabwiye IGIHE ko ihagarikwa rya Ntazinda rishingiye ku myitwarire mibi yagiye imuranga nubwo atasobanuye iyo ariyo.
Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.