AmakuruUmutekano

“Ntawe utebya aha ishingiro Jenoside” RIB yaburiye Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje ko 40% by’ibyaha bikorwa mu mwaka bigaragara mu kwezi kwa Mata, muri byo byiganjemo iby’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo, rusaba Abanyarwanda kwitwararika bakirinda kubigwamo.

 

Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko mu byaha bikunze kugaragara mu Gihugu mu mwaka wose, iby’ingengabitemerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo biganza muri Mata yiharira 40% ya byose.

 

Avuga ko mu byaha byose bikurikiranwa haba harimo iby’ingengabitekerezo, ivangura, amacakubiri, ibifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe ibyiganje cyane biba ari ibyo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Dr. Murangira, avuga ko aho Igihuhu kigeze kiyubaka muri byinshi bigayitse kuba hari abakigaragara muri ibyo byaha urebye igihe gishize hashyirwa imbaraga mu bikorwa byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

 

Yagize ati “Ni ibikorwa bigayitse, niba tugeze mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hari abantu bagifite utuntu nk’utwo, turabasaba ko babireka kuko amategeko ntazaberebera.”

 

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo tubwire abantu ko hari imvugo zidakoreshwa mu gutebya, ntawutebya atyo. Hari abo dufata twababaza tuti, mbwiza ukuri ibi bintu ubitekereje igihe kingana iki? Ngo twatebyaga, ntawutebya aha ishingiro Jenoside.”

 

Dr. Murangira kandi yihanangirije abigisha abana ingengabitekerezo ndetse n’ivangura, avuga ko ari ibikorwa bigayitse kandi amatege ko abihana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button