Ntabwo tuzihanganira abana Bata ishuri :Ministiri Jean Claude Musabyimana
Ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu kagari ka Gatereri mu murenge wa Butare kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Mata 2023 mu muganda usoza ukwezi Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Musabyimana Jean Claude yagarutse Ku bana bata ishuri(Drop Out) avuga ko Leta itazihanganira ababyeyi badashyiramo imbaraga kugirango abana babo bajye mu mashuri.
Ibi yabivuze ubwo hasizwaga ikibanza kizubakwaho ishuri ryitezweho gutanga ubumenyi ngiro mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Marie Reine Nyabitimbo.
Aganira n’abaturage yababwiye ko bibabaje kubona ababyeyi bashobora kuba nyirabayazana yo gutuma abana bata ishuri asaba buri umwe kurwanya two muco mubi dore ko ariwo ugeza ahabi.
Ati:
“Nta mubyeyi numwe wagakwiye kurebera umwana ata ishuri akarivamo;buri mubyeyi nagire uruhare rwo gutuma abana bagana ishuri kugirango bajijuke kuko ayo mahirwe leta y’u Rwanda yarayatanze.”
Yagarutse ku buryo hari abirirwa barira cyangwa babaye bitewe nuko Leta ya mbere yabavukije amahirwe yo kwiga ashishikariza abana n’ababyeyi kubyaza ayo mahirwe akamaro.
Ati:
“Cyera kwiga byari ikibazo;hari benshi bavukijwe ayo mahirwe ariko kuri ubu leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ntacyo idakora kugirango umwana w’u Rwanda yige ajijuke nta kindi bisaba(ikiguzi).”
Yasabye inzego zose zaba iz’ibanze ;iz’abikorera gufatana bakarwanya icyatuma umwana w’u Rwanda ata ishuri.
Nsengumuremyi Denis Fabrice