Imikino

Nizeyimana Mirafa ukina mu kibuga hagati yamaze gusinyira ikipe ya Zanaco Fc yo mu gihugu cya Zambiya

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati Nizeyimana Mirafa wahoze mu ikipe ya Rayon Sport, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Zanaco Fc yo mu gihugu cya Zambiya mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutera umugongo ikipe ya Napsa Stars nayo yo muri kiriya Gihugu.

Uyu mukinnyi wavuye mu gihugu cy’Urwanda yerekeje mu ikipe ya Napsa Stars avuye muri Rayon Sport mu kwezi ku Ugushyingo 2020, kuri ubu yamaze gusinyira ikipe ya Zanaco Fc amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo kutumvikana n’ikipe ya Napsa Stars yaragiye gukinira.

Mirafa ubwo Rayon yakinaga na As Muhanga

Akaba abaye undi munyarwanda ugiye gukina muri kiriya gihugu cya Zambiya, nyuma ya Iranzi Jean Claude, Bashunga Abouba ,Usengimana Faustin ndetse na Biramahire Abeddy bahanyuze. Nizeyimana Mirafa yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda harimo ikipe ya Etencelles yo mu karere ka Rubavu, Police Fc, APR Fc ndetse n’ikipe ya Rayon Sport yavuyemo umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button