Imikino

Niyonzima Ally yateye umugongo Rayon Sport yerekeza muri Azam Fc mu gihugu cya Tanzaniya

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe y’iguhugu Amavubi Niyonzima Ally, yamaze gusinyira ikipe ya Azam Fc yo gihugu cya Tanzaniya amasezerano y’imyaka ibiri.

Azam Fc ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yamaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati Ally Niyonzima, amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe yo mu gihugu cya Tanzaniya.

Niyonzima Ally byavugwaga ko yaba yifuzwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda, harimo ikipe ya Police Fc yifuzaga kumusinyisha ngo ajye kuyifasha mu kibuga hagati ndetse n’ikipe ya Rayon Sport yifuzaga kumwongerera amasezerano, nyuma y’uko ayo bari bafitanye yari amaze kugera ku musozo.

Nubwo uyu musore yamaze gutera umugongo ikipe ya Rayon Sport, maze agahitamo kwerekeza mu gihugu cya Tanzaniya muri Azam Fc, aravugako ikipe ya Rayon Sport igomba kumwishyura amafaranga yose imufitiye, ngo nubwo yamaze kubona ikipe nshyahsya bitavuzeko atagomba kwishyurwa amafaranga yakoreye muri iyi kipe y’ubururu n’umweru.

Uyu musore akaba yaranyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, harimo ikipe ya Mukura victory sport, As Kigali, Apr FC yavuyemo yerekeza mu gihugu cya Oman ndetse n’ikipe ya Rayon Sport yakiniraga kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button