Amakuru

“Niyo narara nkushyizeho, nkakubonaho ikibi mu gitondo nkuvanaho.” Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko kugeza ubu nta mpinduka zigaragara ziraba muri guverinoma, abishingiye ku miterere, imyitwarire y’abantu n’icyo igihugu kiba cyifuza kugeraho.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itanganzamakuru kur uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025, aho yarabajijwe impamvu muri guverinoma hahoramo impinduka, hakibazwa niba nta mishinga bidindiza cyangwa bihungabanya.

Mu gusubiza iki kibazo, umukuru w’igihugu yagize ati”impinduka muri guverinoma ntiziraba ahubwo,turacyari kuntangiriro, ndabivuga mpereye ko bihera ku bintu byinshi kandi n’imiterere y’igihe, igihugu, iy’abantu ndetse n’icyifuzo cy’ubuyobozi bw’igihugu buba bwifuza ko twakora ibintu neza, nta guta igihe, bishoboye no kugabanya icyo bidutwara cyangwa bidusaba byose bikagendera hamwe.”
Perezida Kagame agaragaza ko akenshi izimpinduka zikorwa habanje kurebwa igikenewe muri icyo gihe.

Ati” byose rero biva mu kugerageza ariko kandi dushakisha uko dukora byinshi bishoboka kukuvuduko ushoboka kugura ngo duhangane n’ibibazo abantu bahura nabyo, haba mu buhinzi n’ubworozi,mu buzima,mu burezi, mu bikorwaremezo, mu bikorera n’ahandi. Ni nko kuba ufite igishushanyo imbere yawe uko bimeze nuko bikorwa, ababikora hanyuma bikakwereka ikivuyemo noheho bigashaka ngo uko wabirebaga ugire icyo uhindura.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko we icyo ashyize imbere ari abaturage b’u Rwanda akamenya niba babona ibyo bakeneye kandi uko bikwiye. Avuga ko hari ibyo badakora kugira ngo habanze hashakwe amikoro ahagije.

Yagaragaje ko hari abakora inshingano zabo uko bikwiye, ariko hakaba ngo n’abashyiramo amarangamutima yabo, bagakora ibintu uko babyumva cyangwa babishaka, bigatuma batekerezwaho niba badashobora guhindurirwa imirimo bagashyirwa muyo bashoboye.

Ati”cyangwa se barabiterwa nuko bibona muri izi nshingano kurusha uko babonamo abaturage bashinzwe, nibo bagiye hejuru ya byose kurusha abo bashinzwe.mbikora nabanje kunyura muri izo nzira, iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka, ntabwo nta umwanya kuko niyo narara ngushyizeho kuko ntacyo narinkuziho cyangiza nkakibona kumunsi ukurikiye, nkuvanaho kuko icyo ndeba ni inyungu z’umuturage kurusha wowe, niyo wakwicwa n’agahinda njye ntacyo bimbwiye.”

Perezida Kagame yagarutse kuri ibi, nyuma y’uko hari abayobozi bari barahiriye inshingano muri Kanama 2024, ariko bakazikurwaho batazimazeho kabiri , na mbere yabo kandi mbere y’uko manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu irangira hari abari bamaze gukurwa mu nshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button