Imyidagaduro

Nigihozo umugore wa Dj Miller yatangaje ububabare yagize mbere yo Kwitaba Imana

Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020 nibwo habaye umuhango gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Karuranga Virgille wamamaye nka DJ Miller witabye Imana ku Cyumweru.

DJ Miller wari ufite imyaka 30 yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi mike yivuriza indwara ya stroke.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’abantu batari benshi bitewe n’ingamba zashyizwe zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umugore we Nigihozo Hope bari baramanye amezi 10 babanye nk’umugore n’umugabo amusize bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa ufite amezi atanu.

Mu buhamya bw’umugore wa DJ Miller byagaragaraga ko akomeye kuruta uko benshi babitekerezaga.

Nigihozo Hope yavuze ko urupfu rwa DJ Miller rwabatunguye kuko abaganga bari bababwiye ko nta kibazo gikomeye yari afite ku buryo yava mu buzima.

Ati “ Bwatubwiye ko ameze neza twari dutegereje ko bamukorera ubugororangingo bikarangira kuko ibind batubwiraga ko nta kibazo gihari, ibyabaye ntabwo twari tubyiteze na gato. Bari baduhaye ibyumweru bibiri agataha ubundi akajya avurwa ari mu rugo.”

Yavuze ko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe DJ Miller yabanje guca amarenga y’uko agiye kuva kuri iyi si ariko ntibigera babimenya kuko babonaga ari koroherwa.

Ati “ Ndabyibuka mu ijoro yari ari gusezera abantu n’uko tutabimenye yari ari guhamagara abantu benshi inshuti babonanye bwa nyuma ni munywanyi we DJ Toxxky na Tigana.”

Nigihozo Hope yavuze ko mu bihe bya nyuma bya DJ Miller yagize ububare bukomeye kuko yashakaga guhumeka no kuvuga ariko bikanga.

Nigihozo Hope
Dj arahira kubana na Nigihozo Hope
Dj Miller yaherekejwe n’abantu batari benshi kubera icyorezo cya COVID-19

Ati “ Bavuga ko yapfuye ariko mu by’ukuri umutima we wari ugitera. Mbere y’uko atakaza ubwenge yandebanye ubwoba amfata mu biganza, andebana ubwoba bwinshi cyane ashaka kuvuga ariko byamunaniye arambwira ngo nta kintu na kimwe mbasha kumva. Nzahora nibaza icyo yashakaga kumbwira kuko nabonaga hari icyo ashaka kuvuga. Sinavuga ko yagiye neza, yagiye ari kubabara ntiyabashaga guhumeka , yari afite ubwoba narabibonaga mu maso ye.”

DJ Miller azibukirwa kuri byinshi birimo urugwiro, gukunda abantu no gusetsa. Uretse gucuranga mu bitaramo yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Stamina yakoranye na Social Mula, Iri Joro Ni Bae yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music na Riderman, Belle yakoranye na Peace na Urban Boys n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button