Amakuru

Nigeria: Umugabo wafunzwe azira kutemera Imana akomeje gusabirwa ubutabera

Impuguke z’umuryango w’abibumbye (UN) zikomeje gusaba Guverinoma y’igihugu cya Nigeria ko bagomba kurekura umugabo w’imyaka 36 witwa Mubarak Bala wafunzwe azira kutemera Imana.

Binyuze mu itangazo impuguke z’umuryango w’abibumbye zashyize hanze, zavugaga ko ifungwa rya Mubarak Bala ritari rikwiye kubaho ndetse ngo kuba agikomeje gufungwa ari ukwirengagiza ikoreshwa ry’ubwisanzure bw’ibanze mu gihugu cya Nigeria.

 Iri tangazo ryagiraga riti” Itabwa muri yombi rya Bwana Mubarak Bala ndetse no kuba agikomeje gufungwa iki gihe cyose ni ukubangamira uburenganzira bw’ibanze ndetse no kurenga ku mabwiriza yashyizweho ajyanye n’ubwisanzure bw’ibanze mu gihugu cya Nigeria.

Mubarak Bala ni impirimbanyi mu bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu ndetse ikindi azwiho ni ukutemera Imana ari nabyo byatumye atabwa muri yombi, aho yashinjwaga gutuka intumwa y’Imana Mohamed mu butumwa yanyujije kuri Facebook maze polisi igahita itanga ikirego imurega gusebanya.

Mubarak Bala ashinjwa gutuka intuma y’Imana Mohamed

Uyu mugabo w’imyaka 36 Mubarak Bala amaze umwaka urenga afunzwe azira gutuka intumwa y’Imana ndetse no kutemera Imana muri rusange, none impuguke z’umuryango w’abibumbye zikaba zikomeje kumushakira ubutabera zimusabira gufungurwa akavanwa muri gereza amazemo umwaka.

Nkuko amakuru dukesha bbc abivuga, ngo izo mpuguke z’umuryango w’abibumbye zatangaje ko zababajwe n’uko abayobozi ba leta ya Nigeria barirengagije itegeko ryo gufungura Mubarak Bala ryari ryashyizweho n’urukiko rukuru rwa Nigeria tariki ya 21 Ukuboza 2020 ndetse akaba yaragombaga no guhabwa impozamarira ingana n’ibihumbi 612 000 mu mafaranga y’u Rwanda.

Impuguke z’umuryango w’abibumbye zikaba zasabye leta ya Nigeria ko igomba gushyira mu bikorwa ibyo urukiko rukuru rw’icyo gihugu rwategetse maze bagafungura bwana Mubarak Bala umaze umwaka urenga afunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button