Amakuru

Nigeria: Impanuka y’indege yahitanye ubuzima bwa Liyetona Generali

Mu gihugu cya Nigeria muri Leta ya Kaduna, habereye impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yapfiriyemo Umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria witwa Ibrahim Attahiru wari usanzwe ari Liyetona Generali mu gisirikare.

Nkuko amakuru atangwa n’igisirikare cya Nigeria ishami ryabo rirwanira mu karere, batangaje ko iriya ndege yakoze impanuka ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kaduna International Airport.

Iriya ndege yakoze impanuka, yari irimo abasirikare bagera ki 10 ndetse na Liyetona Generali Attahiru Ibrahim wari Umugaba mukuru w’ingabo za Nigeria, iyi mpanuka ikimara kuba abasirikare bose bari mu ndege bahise bitaba Imana nkuko igisirakare cya Leta ya Nigeria ishami rirwanira mu karere ryabitangaje.

Ntabwo ari ubwa mbere mu gihugu cya Nigeria habaye impanuka y’indege ya gisirikare kuko mu mezi atatu ashize nabwo hari habaye indi mpanuka y’indege ya gisirikare yaguye hafi y’ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Abuja ikaza guhitana ubuzima bw’abantu bagera kuri barindwi bari bayirimo.

Muhammadu Buhari Perezida w’igihugu cya Nigeria yatangaje ko yababajwe cyane n’iyi mpanuka yabaye igahitana Generali Attahiru n’abandi basirikare icumi ndetse akaba yaboneyeho kwihanganisha imiryango yababuriye ababo muri iriya mpanuka y’indege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button