Amakuru

Niger: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku baturage bica abasaga 137

Mu gihugu cya Niger haravugwa inkuru y’akababaro, aho Leta y’icyo gihugu yatangaje ko abantu barenga 137 bishwe hafi y’umupaka bahanaho imbibi na Mali nyuma y’igitero bagabweho n’abantu bari bitwaje intwaro.

Leta ya Niger ikaba yavuze ko abantu 137 bishwe n’abantu bo mitwe isanzwe igendera ku mahame y’idini ya Islam bakomeje kugaragara muri kiriya gihugu cya Niger bahungabanya umutekano ndetse bica abantu benshi b’inzirakarengane, ibintu bikaba bikomeje kuba bibi cyane muri kiriya gihugu.

Iki gitero kikaba cyaragabwe mu duce dutandunye turi hafi y’umupaka igihugu cya Niger gihanaho imbibi n’igihugu cya Mali, uduce twatewe akaba ari ibiturage bya Wistane, Intazayene ndetse n’igiturage cyitwa Bakorat, aho abo bantu baje barasa ikintu cyise babonaga batitaye ngo nigiki nkuko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bo muri turiya duce.

Ntabwo ari ubwa mbere muri kiriya gihugu hagabwe igitero nka kiriya kuko hari ikindi gitero iriya mitwe yagabye mu minsi ishize kikaba cyarahitanye abantu 66, ni ukuvuga ko abantu barenga 200 bamaze kwica mu gihe kitageze ku byumweru bibiri.

Guverinoma ya Niger ikaba yahise itangaza ko hagomba gutangira icyunamo cy’iminsi itatu uhereye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, ikindi Leta ikaba yiyemeje gukaza umutekano ku buryo abakomeje kugira uruhare muri ibyo bikorwa by’ubwicanyi bagomba kuzagezwa imbere y’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button