Mumahanga

Nicolas Sarkozy yakatiwe gufungwa imyaka itatu

Uwahoze ari Perezida w’ubufaransa Nicolas Sarkozy, yakatiwe gufungwa igifungo cy’imyaka itatu, harimo umwe azambara igikomo cy’ikoranabuhanga kiranga imfungwa muri iki gihugu.

Uyu mugabo ubaye uwa mbere mubayoboye Ubufaransa ukatiwe n’inkiko, yahamijwe ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Uyu mugabo w’imyaka 69 yashinjwaga gushaka guha ruswa umucamanza no gukoresha ububashabwe ngo ahabwe amakuru y’ikirego yaregwagamo cyo gushaka mu buryo bunyuranye n’amategeko amafaranga yo kwiyamamaza. Yashatse gushukisha umucamanza kuzamuha umwanya ukomeye muri Monaco.

Urukiko rw’i Paris rwamuhamije ibyaha mu 2021, urw’Ubujurire rubimuhamya mu 2023. France TV Info yanditse ko Urukiko rwanategetse ko Sarkozy atemerewe kugira umwanya w’ubuyobozi ahabwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button