Ngororero:Batewe inkeke n’insoresore zicukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko
Bamwe mu batuye Umurenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero, batewe inkeke n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko buri gukorwa n’urubyiruko rwiyise ibihazi.
Ibi bihazi bavuga ko bibarembeje birandura imyaka mu mirima ndetse bisenya imisingi y’amazu aho ariho hose haketswe ko hubakishije amabuye y’agaciro ya Lithium.
Hafi y’ikirombe cya Nyarigamba gicukurwamo Lithium mu murenge wa Muhororo, ndetse no mu mpande z’umugezi wa Nyarwishwa, uhasanga abaturage benshi biganjemo urubyiruko rwishoye mu bucukuzi bunyuranyije n’amategeko rushakisha amabuye ya Lithium.
Uru rubyiruko abaturage bita ibihazi, mu gushakisha aya mabuye iteka ruba ruhanganye na ba nyir’ imirima hafi y’uwo mugezi, dore korudatinya kuyiraramo rukarandura imyaka rugacukura muri iyo mirima rushakisha ayo mabuye y’agaciro.
Si imirima gusa bigabiza, abaturage bashinja urwo rubyiruko kandi kubasenyera inzu, kuko rukura amabuye ari mur misingi y’amazu yabo bubakishije amabuye ya Lithium mbere bataramenya ko ari amabuye y’agaciro, gucukura iyi misingi biri gutuma inzu zigiye kuzabagwaho.
Abaturage bagaragaza ko iby’uru rubyiruko n’ibikorwa byarwo by’ubucukuzi binyuranyije n’amategeko bavuga ko inzego zose zabimenyeshejwe ariko ntagikorwa.
Uru rubyiruko, aho ruba ruri mu bucukuzi butemewe, ubwo twarwegeraga ngo tuganire, rumwe murirwo rwahunze rwiruka ruvuga amagambo mabi yuzuyemo ibitutsi n’ubushizi bw’isoni ariko hari bake bemeye kuganiriza abanyamakuru ba RBA bavuga ko ikibatera kwishorara mu bikorwa nk’ibyo bibangamira abaturage aruko baba bashaka amafaranga n’icyo kurya.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko kuva aho abaturage bagaragarije icyo kibazo cy’urugomo no kwigomeka hari abatawe muri yombi, kandi ngo hari n’izindi ngamba zafashwe.
Ivomo:RBA