Amakuru

NGORORERO: Yafashwe agemuye udupfunyika 995 tw’urumogi

gmail sharing button

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Ngororero, yafatiye mu cyuho umugabo wari uvuye kurangura udupfunyika 995 tw’urumogi.

Uyu mugabo w’imyaka 42 y’amavuko, yafatiwe mu mudugudu wa Ngororero, akagari ka Kabeza mu murenge wa Ngororero, ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 20 Nyakanga, arutwaye mu gikapu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo,  yavuze ko yafashwe  biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati:”Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage wo mu kagari ka Kabeza, ko hari umugabo bakunze kubona, agendagenda n’igikapu bagacyeka ko acuruza ibiyobyabwenge, hateguwe igikorwa cyo kumufata, aza gufatirwa mu cyuho, nyuma y’uko abapolisi basatse igikapu yari afite bagasangamo udupfunyika 995 tw’urumogi.”

Akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari yaruranguye ku mucuruzi urukura mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba yari burushyire abakiriya afite mu mujyi wa Kigali.

CIP Rukundo yashimiye uwatanze amakuru yatumye afatanwa uru rumogi atararukwirakwiza, aboneraho kwibutsa abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakorwe dosiye mu gihe hagishakishwa uwarumugurishije.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button