Ngoma:Guverineri Gasana yasuye ibitaro bya Kibungo asaba Serivise nziza
Kiri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2023 ;Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Gasana Emmanuel yasuye Ibitari bya Ngoma ashima abaganga akazi bakora abasaba kunoza imitangire ya Serivise bagashyira abarwayi (Abaturage )Ku isonga.
Nyuma yo kugirana n’Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ngoma;Guverineri yaganiriye n’abakozi bose b’ibitaro bya Ngoma agaruka Ku mikorere ikwiye kuranga abatanga Serivise yabakora ubuvuzi avuga ko ari ukwitanga batizigamye.
Ati :
“Akazi mukora ni ukwitanga ;ni umuhamagaro murasabwa kurangwa na Serivise nziza mukakira ababagana mubakunze ;nta kubwira umurwayi nabi.”
Baganiriye Kandi Ku mbogamizi zimwe na zimwe zidatuma batuzuza inshingano zabo harimo agahimambazamushyi n’umushahara udahagije abizeza ubuvugizi bwo kubicyemura ashimangira ko nubwo bikimeze gutyo bagomba kuzuza inshingano bashinzwe.
Ubusanzwe ibitaro bya Kibungo ni bimwe mu bitaro 29 biri ku rwego rw’uturere, icyakora bikaba biri hafi kuzashirwa mu mubare w’ibitaro by’icyitegererezo ku rwego rumwe na CHUK, Roi Faycal, Kanombe na CHUB.
Bifite inzobere z’abaganga mu buvuzi bw’abana (pediatry), mu gutera ibinya no gusinziriza imbagwa (Anesthesy), mu kubaga (Surgery) ndetse no mu buvuzi bw’imbere (internal medecine).
Umwihariko wabyo mu gukoresha ubuvuzi gakondo bw’abashinwa (acupuncture) ndetse n’ahapimirwa indwara hateye imbere bituma ibi bitaro byakira abarwayi baturutse no mu tundi turere duhana imbibi na Ngoma nka Kirehe na Kayonza
Guverineri Gasana Yagiranye ibiganiro n’abakozi bakorera mu bitaro bya Kibungo bagirwa Inama yo kunoza serivise nziza