AmakuruUmutekano

Ngoma: Umukobwa w’imyaka 15 yishwe n’abataramenyekana bamaze kumusambanya

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko wo mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma wari wagiye kwahira ubwatsi bw’inka yishwe n’abataramenyekana bamaze kumusambanya.

Amakuru y’urupfu ry’uyu mwana yamenyekanye ku mugoroba wo kuwa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, mu nyuma yo gusanga uwo mwana wari wagiye kwahirira knka yishwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Singirankabo Jean Claude, yemereye itangazamakuru ko uyu mwana w’umukobwa yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ahantu mu kabande ari na ho yiciwe.

Yagize ati “Yavuye mu rugo Saa Cyenda z’amanywa agiye kwahira ubwatsi bw’inka bigeze ku mugoroba iwabo babona aratinze, ariko kuko bari bazi ahantu ajya kwahira epfo mu kabande bajyayo kureba. Basanze aryamye hejuru y’umufuka yajyanye kwahiriramo, yapfuye kandi banabanje kumusambanya.”

Yakomeje agira ati “Iwabo w’uyu mwana bahise babimenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zirahagera, hafatwa ibimenyetso ndetse hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane abantu bakoze ubwo bugizi bwa nabi.”

“Turizeza uyu muryango ko inzego z’umutekano ziri bukore uko zishoboye ku buryo abakoze iki cyaha bamenyekana bakabiryozwa. Turasaba abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi nk’ubu. Abantu nibareke ibyaha, tubane neza, ugize ikibazo yitabaze ubuyobozi turahari kandi twiteguye kubafasha.”

Umwana w’umukobwa wishwe yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Kuri ubu umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button