Uburezi

NESA yatangaje ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri batangira igihembwe cya kabiri

Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje ko ingendo z’abanyeshuri batangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024-2025, zizatangira kuva tariki 3 kugeza kuri 6 Mutarama 2025.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na NESA kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, rigaragaza ko ingendo zizatangira ku wa gatanu tariki 3 Mutarama 2025 zigasozwa ku mbere tariki 6 Mutarama 2025, abanyeshuri bose biga mu bigo bibacumbikira bagasabwa kuba bageze mu bigo bigamo.

Iri tangazo rigaragaza ko ku wa gatanu tariki 3 Mutarama, hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Muhanga na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Ngororero mu Burengerazuba, Musanze mu Majyaruguru, Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ku wa gatandatu tariki 4 Mutarama, hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Nyabihu na Rubavu mu Burengerazuba, Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru, Rwamagana na Kayonza mu Majyepfo.

Ku cyumweru tariki 5 Mutarama, hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Majyepfo, Karongi na Rutsiro mu Burengerazuba, Gicumbi mu Majyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ku wa mbere tariki 6 Mutarama, ingendo z’abanyeshuri zizasorezwa ku Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro two mu Mujyi wa Kigali, Ruhango na Gisagara mu Majyepfo, Bugesera mu Burasirazuba na Burera mu Majyaruguru.

NESA yasabye ababyeyi kuzubahiriza ingengabihe bakohereza abana ku gihe birinda umuvundo, bakajya bava mu ngo mbere ya saa tatu kuko saa cyenda ahategerwa imodoka hazajya hafungwa.

Ababyeyi Kandi basabwe gutegurira abana ibikoresho bikenerwa ku ishuri no kubaha amafaranga y’urugendo bazifashisha ubwo bazaba basubira mu biruhuko.

Yasabye kandi ubuyobozi bw’amashuri gutangira imyiteguro y’abanyeshuri bakora isuku ku mashuri, kubashakira ibyo bazarya ndetse n’izindi nzego zose zasabwe ubufatanye kugira ngo amasomo azatangire neza.

Biteganyijwe ko igihembwe cya kabiri cy’amashuri 2024-2025 kizasozwa mu ntangiriro za Mata 2025 abanyeshuri bagasubira mu biruhuko bito mu gihe u Rwanda n’Isi bazaba bitegura kujya mu cyumweru cy’Icyunamo hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ingengabihebya NESA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button