Amakuru

NAEB yagaragaje amafaranga yinjijwe n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi

Mu cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga ibikomoka ku buhinzi birimo icyayi, ikawa, imbuto n’imboga ndetse n’inyama, byinjiza miliyari 5,8 Frw.

 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023 cyatangaje ko kuva ku wa 13 – 19 Gicurasi 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na toni 899.9 gifite agaciro ka 2.602.284$, ni ukuvuga nibura miliyari 2,9 Frw. Muri icyo gihe, ikilo cyaguzwe ku madorali ya Amerika 2,5.

Ikawa yagurishijwe ni toni 67.6, zinjirije u Rwanda 335.350$ ahwanye na miliyoni 375 Frw. Yagurishijwe amadorali ya Amerika 4,9 ku kilo.

Hagurishijwe kandi imbuto, imboga n’indabo zingana na toni 303,6, byinjiriza u Rwanda 370.575$, ahwanye na miliyoni hafi 415 Frw. Ikilo kimwe cyagurwaga kuri 1,2$.

Ibinyampeke n’ibinyamisogwe byagurishijwe mu mahanga byinjije 1.216.437$ naho ibinyabijumba byinjiza 118.343$. Ibindi bihingwa nka pulse byinjije 45.005$ mu gihe ibinyamavuta byinjije 66.834$.

Muri iki cyumweru kandi ibikomoka ku matungo byinjirije u Rwanda 180.223$, mu gihe ibindi bitarondowe byinjije 254.335$.

Icyayi cy’u Rwanda cyinshi cyagurishijwe mu bihugu nk’u Bwongereza, Kazakhstan na Iran, naho ikawa nyinshi yagurishijwe mu Bubiligi no muri Ukraine. Imbuto, imboga n’indabo byagurishijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, u Budage na Qatar.

Ibindi byose byagurishijwe ku bwinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button