Musenyeri Smaragde yasezeye ku bakristu ba Kabgayi
Musenyeri Smaragde Mbonyintege wayoboye Diyosezi ya Kabgayi imyaka 17 akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko yabyemerewe na Papa Fransisiko yasezeye ku bakristu n’abihayimana b’iyi diyosezi ashimira ubufatanye bwabaranze.
Mu ijambo rye yise iryo gushimira yagejeje ku mbaga y’Abakristu n’abihayimana bitabiriye ibirori by’itangwa ry’Ubwepiskopi kuri Myr Balthazar Ntivuguruzwa umusimbuye; Myr Smaragde yashimiye Abepisikopi bakoranye ubutumwa barimo Myr Thadeyo Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru wamuramburiyeho ibiganza akaba yari yaje kumushyigikira na we yimika Myr Balthazar. Yagize ati “ Bepisikopi muri iyi myaka twagendanye, twakoranye mu bwumvikane, mu bufatanye, mu guterana inkunga mu bwisanzure, ndabashimiye Imana ibampere umugisha.”
Yashimiye kandi abasaseridoti bakoranye mu gihe amaze ari umwepiskopi avuga ko umwepiskopi agirwa n’abasaseridoti. Abashimira ubufatanye bamugaragarije kandi abasaba kubukomeza.
Ati “Ndashimira abasaseredoti ba Diyosezi ya Kabgayi kuko ibyo twakoze byose mwari muhari. Ubufatanye twagiranye nibwo soko y’ibyakozwe muri iyi Diyosezi ya Kabgayi. Ndasaba abapadiri ba Diyosezi kuzakomeza gufatanya kuko abasaseredoti iyo babaye hafi y’umwepisikopi bigenda neza ”
Myr Smaragde yashimiye abakristu ba Diyosezi ya Kabgayi agaragaza n’isura yayo. Ati “ Kabgayi nkunda numva nibonamo ifite isura y’umuntu, ntabwo ari aya mashyamba mubona cyangwa amazu yuzuye cyangwa utu duhanda twiza baduhaye. Kabgayi ni uriya mwana duhura mu gitondo yihuta ajya ku ishuri. Ni uriya mubyeyi duhura ahetse umwana agiye kwa muganga. Ni uriya mubikira duhura agiye mu Misa cyangwa atashye avuye mu mirimo. Ni uriya mugabo cyangwa umubyeyi duhura akagira ati waramutse Musenyeri, nti waramutse, hakagira n’uza ati ndashaka kugira akajambo nakubwira, nti kavuge.”
Yakomeje agira ati “Kabgayi ifite visage nyinshi kandi bigaragara hirya no hino atari hano i Kabgayi gusa. Ahubwo no muri paruwasi na za Santarari hose hari ishusho ya Kabgayi nziza.” “Kabgayi uri nziza ukomere, urimo abakristu beza bitabira bafite ubushake. Urugero ni urwa Santarare ya Cyanza. Nabasuraga kenshi kubera abalegiyo baho n’abanyamutima. Numvaga hari impumuro y’ubukristu, ariko sinumvaga ko buzabyara ubusaseredoti. Bakiristu b’i Cyanza namwe ndabashimira kuri uyu munsi, kuko umwepisikopi avuka mu muryango w’abakirisitu kimwe n’umusaseredoti.”
Mu ijambo ry’umukirisitu wahagarariye abandi mu iyimikwa rya Myr Balthazar Ntivuguzwa, Ntivuguruzwa Protogene wo muri Paruwasi ya Kizibere yashimiye Musenyeri Smaragde avuga ko mu myaka 17 amaze yabaye umushumba mwiza.
Yagize ati “Ikivi cyanyu mucyusanyije ishema n’isheja, muri iyi myaka 17 tumaranye, turagushimira ko watubere umushumba mwiza. Turagushimira umurava n’imbaraga mwagaragaje mu kubaka Diyosezi no kuyagura. Turabashimira ko no mu kiruhuko mutangiye muzakomeza guheka Diyosezi ya Kabgayi n’abakirisitu bayo, mwatubereye urumuri nk’uko intego yanyu ibivuga. Twabagabiye inka y’ubumanzi kuko mwatubereye umushumba mwiza.”
Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru yatorewe kuba Umwepiskopi wa Kabgayi kuwa 21 Mutarama 2006 na Papa Benedigito wa XVI. Yahawe Ubwepisikopi ku wa 26 Werurwe 2006, kuva ubwo akora imirimo inyuranye igenewe Umwepiskopi muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda; yanabaye kandi umuyobozi mu mahuriro anyuranye y’Inama z’Abepiskopi Gatolika bo mu karere k’ibiyaga bigari no ku mugabane w’Afurika. Intego ye y’ubwepiskopi igira iti ‘‘Lumen Christi, Spes Mea’’ bivuga ngo ‘‘Urumuri rwa Kristu ni amizero yanjye’’.
Mu kiruhuko cy’i zabukuru, Myr Smaragde Mbonyintege azaba mu rugo yubakiwe mu gikaari cya Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Lewu ya Kabgayi.
Ivomo:Kinyamateka.rw