Amakuru

Musanze:Yaguye mu nyubako ya GOITA azize impanuka ya Escenseur

Rukundo Ndahiriwe Laurent wakoraga isuku mu nyubako y’isoko rya Musanze rizwi nka GOICO, yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ahitanywe n’icyuma gifasha kuzamuka no kumanuka muri iyi nyubako ‘Ascenseur’.

 

Uyu mugabo w’imyaka 36 yahitanwe n’iki cyuma ubwo yakoraga isuku y’ibirahuri byacyo ku gice cy’inyuma kitari icyo abantu bahagararamo bagenda muri iki cyuma.

 Abakorera muri iryo soko bavuze ko ishobora kuba yatewe n’uko hari umukozi warekuye iyi ‘Ascenseur’ yari imaze iminsi idakora, hanyuma uwakoragamo isuku akaza kwikanga agahanuka mu igorofa hejuru aho yakoraga.

Umuyobozi w’iyi nyubako y’isoko rya GOICO Murengera Alex, yirinze kugira icyo atangaza ku by’uru rupfu, avuga ko byaba ari ukubangamira iperereza ryatangiwe n’inzego zibishinzwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yavuze ko iyi mpanuka yakomotse ku mikoreshereze mibi n’uburangare bw’ushinzwe kubungabunga iyi “Ascenseur”.

Ati “Nibyo hari umukozi usanzwe ukora isuku muri GOICO wahitanywe n’impanuka y’icyuma gikoreshwa mu gutwara abantu kizwi nka Ascenseur. Ni impanuka yatewe n’imikoreshereze mibi ndetse n’uburangare bw’umukozi ushinzwe kubungabunga imikorere n’ikoreshwa ryayo byatumye uwo mukozi wakoragamo isuku ahitanwa nayo”.

SP Ndayisenga yongeyeho ko iki cyuma cyari gisanganwe ikibazo kuko iyi mpanuka yabaye kimaze gukorwa.

Umurambo wa Rukundo wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri mu gihe abakozi babiri bari bashinzwe gukurikirana imikorere y’iyo ascenseur bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza

Igitekerezo Kimwe

  1. Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button