Musanze:Ministiri w’Ubuzima na Cardinal Kambanda basuye uwagwiriwe n’ikirombe mu bitaro akaza kurokoka
Habarurema yagwiriwe n’icyo kirombe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023, ubwo bari mu bikorwa byo kugitunganya kugira ngo bagenzi babo b’abakozi bagombaga kukizindukiramo, babone uko bakomeza akazi, agikurwamo ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023.
Minisitiri Sabin Nsanzimana na Cardinal Kambanda basura uwo murwayi mu bitaro bya Ruli biherereye mu Karere ka Gakenke, bamuganirije bamubaza uko amerewe, basanga arimo yoroherwa nyuma y’uko yari yangijwe bikomeye n’iyo mpanuka.
Minisitiri Nsanzimana yari yagiriye uruzinduko mu bitaro bya Ruli, mu rwego rwo gusura serivisi zitandukanye zitangirwa muri ibyo bitaro, we na Cardinal banitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza mu Ishuri Rikuru rya Ruli.
N’ubwo uwo murwayi agenda yoroherwa, icyakurikiyeho cyabaye kumujyana mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), kumunyuza mu cyuma (Scanner) ngo bamenye uko ubizima bwe buhagaze nyuma y’iyo mpanuka yagize.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, uwo murwayi yanyujijwe mu cyuma basanga ubuzima bwe bumeze neza, ubu akaba yamaze gutaha iwe i Nemba, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yabitangarije Kivupost
Uwo muyobozi yashimiye abaturage ku bwitange bagize, batabara umuntu wari muri metero 60 z’ubujyakuzimu.
Ati “Ni ishimwe ku Mana, ariko nyine byabayemo n’umuhate w’abaturage, kuvana umuntu muri metero 60 yarengewe n’itaka ni ubufatanye bukomeye”.
Arongera ati “Abaturage bishyizemo akanyabugabo rwose, tukayora itaka n’imifuka, tukayora isayo n’ibijerekani kubera ko ari bwo bushobozi twari dufite, kugeza tumugeraho, tugize amahirwe dusanga aracyahumeka, Imana yaramurinze bikomeye”.
Ikirombe cyakuwemo Habarurema giherereye mu Murenge wa Ruli, Akagari ka Jango, Umudugudu wa Murehe, kikaba ari icya Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Ruli Mining Trade Ltd.