Amakuru

Musanze:Hatangirijwe Icyumweru cy’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana

Mu Rwanda hatangijwe gahunda idasanzwe ikomatanyije y’imyaka 2 izatuma umubare w’abana bagwingira ugabanuka ukagera ku gipimo cya 19% kugeza muri 2024 bavuye kuri 33%.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, byabereye ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Musanze, byaranzwe no gupima abana ibiro n’uburebure, kubaha ibinini by’inzoka na Vitamini A ndetse no kubagaburira indyo yuzuye.

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kinigi bavuga ko bagiye kongera ingamba zo kwita ku buzima bw’abana.

Akarere ka Musanze kaza mu turere dufite umubare uri hejuru w’abana bagwingiye mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko mu ngamba zashyizweho mu guhangana n’iki kibazo harimo gahunda yo koroza ababyeyi inkoko zitera amagi.

Muri Uyu mwaka izigera ku bihumbi 8 zimaze gutangwa mu miryango y’abo bana bagwingiye.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengerwa umwana Umutoni Nadine avuga ko ubukangurambaga budasanzwe bukomatanyije bw’imyaka 2 bwatangijwe mu gihugu hirya no hino bwitezweho umusaruro.

Izo ngamba zikubiye mu mwanzuro wa 9 w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 ujyanye no gushyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 2 ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana.

Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba, aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button