Amakuru

Musanze:Bakurikiranyweho kwica Umuntu bakamushyira mu buvumo

Umurambo w’uwo musore w’imyaka 25 witwa Habimana alias Yapan wabonetse mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023, ukaba warasanzwe mu buvumo buherereye Mudugudu wa Bubandu, Akagari ka Bukinanyana Umurenge wa Cyuve.

Umugabo witwa Ntuyenabo Fidèle, wari hafi y’ubwo buvumo arimo atashya inkwi zo gucana, ubwo yabunyuragaho mu ma saa mbili y’igitondo, yatunguwe no kubona umurambo w’umuntu atahise amenya uwo ari we uriho ibikomere uri muri ubwo buvumo, yihutira gutabaza ubuyobozi nabwo buhita bwiyambaza inzego zishinzwe umutekano, barahagera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, agira ati: “Polisi hamwe na RIB bahageze koko bahasanga uwo murambo. Wariho ibikomere mu mutwe, mu mugongo no mu biganza, bigaragara ko ari abamukubise barangije bajya kumujugunya muri ubwo buvumo”.

Mu iperereza ry’ibanze izi nzego zakoze zatahuye abantu bane mu bakekwaho uruhare muri urwo rupfu, biturutse ku kuba uyu Habimana umunsi ubanziriza urupfu rwe (ku wa gatanu tariki 7 Nyakanga 2023) mu ma saa munani z’amanywa, ngo bamufatiye mu murima w’uwitwa Iradukunda Emmanuel arimo yiba ibigori biwuhinzemo, muri uko kubimufatana bamuhuriraho baramukubita bamugira intere, mu kubona ko ubuzima bwe buri mu marembera, ngo bigiriye inama yo kumujyana bamujugunya mu buvumo ari naho bikekwa ko yaje gushiriramo umwuka.

Abo bantu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habimana bahise batabwa muri yombi, bajyanwa kuri Polisi station ya Muhoza kugira ngo bakorerwe dosiye zishyikirizwe RIB.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button