Musanze:Aracyekwaho gusuka urusenda mu gitsina cy’umufasha we
Ni amakuru yamenyekanye mu ijoro rishyira itariki ya 22 Gicurasi 2023, aho uwo mugore w’imyaka 37 yatabaje Umunyamabanga Nshingwabikorwa Akagari ka Migeshi, Ishimwe Justin, avuga ko umugabo we amusutse urusenda mu gitsina, nk’uko uwo Gitifu Ishimwe yabibwiye Kigali Today.
Ati “Nanjye numvise ari ibintu bidasanzwe, bampamagaye saa sita n’igice z’ijoro, mpita mbwira mudugudu gufasha uwo mugore kugera ku Kigo Nderabuzima cya Gasiza, nanjye njya gushaka uwo mugabo”.
Arongera ati “Nabajije uwo mugabo ku byo umugore we amuvugaho arabihakana, kubera ko nta bundi bushobozi bwo kwemeza ngo icyaha yagikoze cyangwa ntiyagikoze, nahise mushyikiriza Polisi Sitasiyo ya Cyuve”.
Gitifu Ishimwe, yavuze ko mu kiganiro yagiranye n’uwo mugore, yamubwiye ko ngo ejo yajyanye n’umugabo we mu kabare kunywa inzoga, ariko umugore ataha mbere y’umugabo, ngo umugabo ubwo yatahaga yasanze umugore yaryamye, ari nabwo ngo umugabo yaje kuryama, mu kanya umugore yumva urusenda ruramurya mu gitsina.
Ati “Umugabo ngo yatashye asanga umugore we yaryamye, ararya amaze kurya ajya kuryama, ngo umugore yumvise umugabo amukorakora abifata nk’ibisanzwe kubera ko yari umugabo we umukorakora, yumva nta kibazo kirimo aramureka, ngo ni .bwo mu kanya gato yumvise yokerwa mu gitsina, nyuma amenya ko umugabo we ashyizemo urusenda”.
Ngo uwo mugore yahise ahamagara umukobwa we w’imyaka 17, ari nabwo batabaje ubuyobozi bumugeza ku Kigo Nderabuzima, aho mu gitondo Polisi yasabye uwo mugore kujya gutanga ikirego kuri RIB, Sitatiyo ya Cyuve aho bamuhaye n’urupapuro ajyana kwa muganga.
Nk’uko Gitifu Ishimwe akomeza abivuga, ngo mu kiganiro yagiranye n’umugabo w’uwo mugore, yahakanye ko yashyize urusenda mu gitsina cy’umugore we.
Ati “Umugabo namubajije arabihakana, ati umugore wanjye mu myaka tumaranye igera muri 20 twabyaranye abana batanu, ibyo sinabikora”.
Mu yandi makuru Gitifu Ishimwe yamenye, yavuze ko mu biganiro yagiranye n’abo bombi (Umugore n’Umugabo), ngo hagaragayemo gukekana gucana inyuma, dore ko bari banabipfuye ubwo bari bakiri mu kabari.
Gitifu ati “Nk’uko nabumvise bombi, basa n’aho bakekanaho ikibazo cyo gucana inyuma, kuko umugabo yambwiye ko ejobundi barwanye bapfa ko umugabo ashinja umugore kugurira undi mugabo umusururu, kandi koko nabajije uwo mugore arabyemera ko yaguriye undi mugabo umusururu, mbona ko umugabo arakaye.
Arongera ati “Ndetse ubwo uwo muryango wari mu kabare ngo basanzeyo wa mugabo bivugwa ko yaguriwe umusururu n’umugore, abo bagabo baterana amagambo umwe ati ni gute umugore wanjye akugurira umusururu ntabizi, undi ati iyo misururu mwanguriye mumbwire nyibishyure, rwose uko nabibonye icyo bapfa barakekana gucana inyuma”.
Ivomo:Kigalitoday