Amakuru

Musanze: Urukiko rwashimangiye ko gitifu Ndagijimana wahanganye n’akarere ka Rulindo na bagenzi be bakomeza kuburana bafunze

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye ko Gitifu Ndagijimana Frodouard wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo na mugenzi we Eugene Mporanyimana, bakomeza kuburana bafunzwe.

Nyuma yo kubura ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha bari barajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze bamaze gutatirwa n’Urukiko Rw’ibanze rwa Gakenke rwari rwemeje ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera uburemere bw’ibyaha byo gutanga indonke no gukoresha inyandiko mpimbano n’ibindi.

Mu mwanzuro wafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze mu rubanza rw’ubujurire dufite n° RDPA 00468/2025/TGI/MUS rwasomomwe kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2025, Urukiko rwafashe umwanzuro ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Abo bagabo bombi bafungiwe mu Igororero rya Musanze, baburanye ku bujurire bw’ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 bahanishijwe n’Urukiko Rw’ibanze rwa Gakenke mu rubanza rufite n° RDP 00184/2024.TB, rwaciwe ku wa 3 Ukuboza 2024 bavuga ko batishimiye imikirize yarwo.

Ndagijimana Frodouald yari Gitifu w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo waje kugirwa umujyanama wa Komite Nyobozi, na mugenzi we Mporanyimana Eugène wari umuyobozi w’Ishuri bafatiwe hamwe.

Bafashwe tariki 12 Ugushyingo 2024 bakurikiranyweho gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu mvugo yatanze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.

Icyo gihe, RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Ndagijimana yitabaje Mporanyimana Eugène bivugwa ko yari inshuti ye, kugira ngo bashake uko babona ikimenyetso cyayobya Urukiko ku cyaha yaregwaga cyo gusambanya umwana w’imyaka 15.

Mu minsi yabanjije, Ndagijimana yamenyekanye cyane binyuze mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugirana ikibazo na Meya w’Akarere ka Rulindo, byatewe ahanini no kuba Umuyobozi w’Akarere yarirukanye mu kazi Ndagijimana ariko undi agaragaza ko yarenganyijwe ndetse Komisiyo y’Abakozi ba Leta isaba ubuyobozi bw’akarere kumusubiza mu kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button